Urujijo ku ihunga ry’umugore wa Perezida Robert Mugabe

Grâce Mugabe, umugore wa Perezida Robert Mugabe, bamwe mu ncuti ze z’abayobozi muri iki gihugu baravuga ko uyu Mugore w’umukuru w’Igihugu yahunze akerekeza muri Namibiya mu gihe Igisirikare cyatangaje ko Perezida Mugabe n’umuryangowe barinzwe.

Nyuma y’uko igisirikare cya Zimbabwe gifashe Radio na Televiziyo by’Igihugu ZBC, Maj Gen Sibusiso Moyo yatangaje ko bizeza abanyazimbabwe ko umutekano w’umukuru w’Igihugu Robert Mugabe n’Umuryango we urinzwe kandi ko nta kibazo bafite.

Ubwo igisirikare gitangaza ko umutekano w’umukuru w’Igihugu n’umuryango we urinzwe, Eddie Cross, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ya Zimbabwe, yatangarije bbc dukesha iyi nkuru ko azi neza ko umugore wa Perezida Mugabe, Grace, yamaze guhungira mu gihugu cya Namibiya.

Iyi ntumwa ya Rubanda mu nteko ishinga amategeko ya Zimbanwe, yatangaje ko Grace mugabe atari afite ahandi ho guhungira, inyuma y’aho akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umukobwa ukora mu bijyanye n’imideri mu gihugu cya Afurika y’epfo.

Igisirikare cya Zimbabwe ntabwo kiremeza neza amakuru ahamye y’ibijyanye na Perezida Robert Mugabe n’umuryagowe uretse gusa gutangaza ko batekanye kandi barindiwe umutekano, igisirikare gitangaza kandi ko yaba Mugabe ndetse n’ishaya rye rya Zanu PF nta cyo bafite ko ahubwo uwari Visi Perezida we ariwe uzabafasha gushyira ibintu mu buryo.

Parezida Jacob Zuma wa Afurika y’epfo yasabye igisirikare cya Zimbabwe guha amahoro n’umutuzo abanyagihugu, yohereje kandi intumwa muri iki gihugu. Mu kiganiro cyahuje Perezida Mugabe na Zuma, Mugabe yamutangarije ko atekanye ariko ko adashobora kuva murugo rwe.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →