Muhanga: Ubushinjacyaha bwasabye Abanyeshuri bagiye mu biruhuko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mu gihe abanyeshuri bitegura kujya mu biruhuko birimo iminsi mikuru isoza umwaka wa 2017 ikanatangira uwa 2018, kuri uyu wa mbere tariki 13 Ugushyingo 2017, abanyeshuri bo mubigo 6 by’amashuri yisumbuye bahuriye kuri Sitade ya Muhanga baraganirizwa, bahabwa impanuro, basabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko irikorerwa abana.

Abanyeshuri2451 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 13 na 18 y’amavuko, bamwe mu myenda y’ishuri abandi mu myenda isanzwe, baturutse mu bigo 6 by’amashuri yisumbuye abarizwa mu Karere ka Muhanga, bicaye batuje muri Sitade ya Muhanga bahawe inama n’impanuro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko cyane irikorerwa abana. Uretse aba banyeshuri, hari kandi bamwe mu bakurikirana uburere bwabo mu bigo bigamo, hari bamwe mu bakozi b’Akarere barangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Kayiranga Innocent, hari abashinzwe umutekano hamwe kandi n’abakozi b’ubushinjacyaha bukuru ari nabo bari bahuje iyi mbaga.

Uyu munyeshuri yasubizaga ikibazo cy’Umushinjacyaha ku ihohoterwa.

Mu butumwa bwatanzwe n’abakozi bo mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, basabye abanyeshuri kuba ku isonga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko irikorerwa abana, basabwe kandi ubwabo kwirinda uwabashora mu nzira mbi ubwo bagiye mu biruhuko, banasabwa kwirinda ibiyobyabwenge.

Agnes Muhongerwa na Marie Rose Umumararungu, abakozi b’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, mu nama n’impanuro bahaye aba banyeshuri nyuma yo kuberaka ububi n’ingaruka zikomoka mu ihohoterwa  rishingiye ku gitsina, basabye by’umwihariko abana b’abakobwa bagiye mubiruhuko kuzitwararika, kugenda bagasubiramo amasomo  kandi bagafasha ababyeyi n’abo babana imirimo ubundi bakirinda ababashora mu ngeso mbi.

Agnes Muhongerwa, umukozi mu bushinjacyaha bukuru.

Agnes Muhongerwa, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no gukurikirana amadosiye y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bushinjacyaha bukuru, yagize ati ” Umwana ni umuntu ukomeye, agomba kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose by’umwihariko irishingiye ku gitsina, muri ibi biruhuko hagiye kujya hakorwa ubugenzuzi, imikwabo mutubari n’amahoteri, uzafatanwa umwana haba aha n’ahandi azahura n’ibibazo bikomeye cyane.”

Abanyeshuri babonye amakuru ku ihohoterwa, bayahuza n’ibyo basanzwe bazi bagira icyo biyemeza: 

Muhongerwa, yiga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Yozefu i Kabgayi, yagize ati ” Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribaho, mvanye aha umugambi wo kumva ko ngomba gutanga amakuru aho mbonye cyangwa numvise ihohoterwa, ryaba rigirirwa umwana cyangwa se umuntu mukuru.” Yongeyeho kandi ko ngo nk’abakozi murugo baba abakobwa cyangwa abahungu bajya bahohotera abana barera.

Tuyisenge Leonard, yiga mekanike i Kabgayi. Yagize ati ” Ihohoterwa nzi ni iryo gufata umwana ku ngufu, irindi hohoterwa ni nko kuba bakunywesha itabi ntabyo ushaka, ku ishuri ihohoterwa rishobora kuhaba ni nko kuba umuyobozi yabangamira umunyeshuri, kuba se nk’umwana w’umukobwa yakwihereranwa agafatwa ku ngufu, nubwo ibi navuga ko byaba ahantu hatari ubuyobozi bwiza, ni ibyo kwamaganwa na buri wese.”

Umumararungu Marie Rose, yatangaga ikiganiro gikubiyemo inama n’impanuro ku kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Marie Rose Umumararungu, Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, yasabye aba banyeshuri kugendera kure ibiyobyabwenge nka bimwe mu biteza abatari bacye kwishora mu nzira mbi zirimo no gukora ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yabasabye gutanga amakuru, yanenze bikomeye ababyeyi n’abarera abana usanga batabitaho ngo babaganirize, babasobanurire ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse ngo  banabaganirize ku buzima bw’imyororokere babafashe kumenya kwirinda ibyabwangiza, yanenze kandi abaceceka mu gihe habaye ihohoterwa rishingiye ku gitsina asaba buri wese kugira umuco wo gutanga amakuru kandi vuba.

Abanyeshuri bakurikiye bitonze ibiganiro.

Padiri Jean Baptiste Habimfura, ashinzwe imyitwarire y’abana mu kigo cyitiriwe Umwamikazi Bikiramariya, yabwiye intyoza.com ati ” Inyigisho abana babonye ni nk’impamba bajyanye mu biruhuko, bizabafasha kwitwararika imbere y’abantu bashaka kubashuka bitwaje; Ubukene, amafaranga, ibiyobyabwenge, kubatembereza n’ibindi. Ndagira inama ababyeyi gukurikirana abana bagiye kuza babasanga, hari ababatererana bakirwariza, abana bo ni ukubasaba gusubiramo amasomo, gufasha ababyeyi imirimo, kwitwararika barinda ubuzima bwabo mu kwitegurira ahazaza habo heza.”

Kayiranga innocent, V/Mayor w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Kayiranga Innocent yagize ati ” Mu gihe ubonye ikintu kidasanzwe, nubwo nta polisi waba ubona ikwegereye hari inzego z’ubuyobozi kugera ku mudugudu, tanga amakuru kandi uyatangire igihe. Mugende mwitwararike kugira ngo muzagaruke ku mashuri mwese mumeze neza. Abo tuzahurira mu kabari, bari munsi y’imyaka y’ubukure(imyaka y’ubukure ni 18 mu itegeko), ubu inzego zose z’umutekano mu gihugu, kuva ku mudugudu, Polisi, DASSO, ingabo, tuzakurikirana turebe ngo ese nta bana baba bajyanywe mu kabari kunyweshwa ibiyobyabwenge, ese ntabajyanwa muri twa turoji( Lodge) kubakoresha za ngeso mbi, tuzakurikirana kugira ngo tubarinde bya birura, babandi bashaka kubangiza kandi muri abana bagomba guteza Igihugu imbere.”

Imibare yatangajwe n’abakozi b’ubushinjacyaha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana, igaragaza ko mu mwaka wa 2016 bakiriye amadosiye 2086(ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana gusa), abagabo bakoze ibyaha ni 2030, abagore ni 62. Muri aya mezi atatu ashize, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 702, abagabo muri aya madosiye ni 689 mu gihe abagore ari 15. Abo icyaha cyahamye umwaka ushize muri ariya yagejejwe mu bushinjacyaha ni ku kigero cya 81 ku ijana, muri aya mezi atatu ashize 87’9 ku ijana niyo twaburanye icyaha gihama abaregwaga.

Abanyeshuri mu bwitonzi, bakurikiye inama n’impanuro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abanyeshuri baganirijwe ndetse bagahabwa inama n’impanuro biga mu bigo bitandatu aribyo; Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu i Kabgayi, Islamic, Marie Reine, Adventiste Academy, Muhanga Technical Center (MTC) hamwe na ITEK. Ibiruhuko biratangira kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 uretse abanyeshuri bagomba gukora ibizamini bya Leta bo mu kiciro rusange hamwe n’abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.  

Abanyeshuri, barabajije, barasubizwa banasaba ubushinjacyaha kujya buza mu bigo byabo bakaganira.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →