Itsinda “Kayenzi nziza”, rigizwe na bamwe mu baturage ba Kayenzi barangajwe imbere na Gitifu w’uyu murenge, kuri iki cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2017 bagereye mu kebo baherutse kugererwamo n’itsinda “Umuturanyi mwiza” ry’umurenge wa Musambira, bavuye Kayenzi berekeza Musambira. Batsuye umubano, bakomeje ubucuti, basigiye abatishoboye isakaro.
Umunyarwanda, yaciye umugani ugira uti ” Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”, bivuze ko imigenderanire myiza ikuza kandi igakomeza ubucuti. Bamwe mu baturage b’umurenge wa Musambira na Kayenzi babinyujije mu matsinda abahuje yiswe ” Umuturanyi mwiza” ry’abanyamusambira n’iryitwa “Kayenzi Nziza” ry’abanyakayenzi bageze kure igikorwa cyo gutsura umubano no gukomeza ubucuti bw’abatuye iyi mirenge.
Ku gicamunsi cy’iki cyumweru, itsinda “Kayenzi Nziza” ryasuye bagenzi babo “Umuturanyi mwiza” baraganira, batsura umubano, bahamya ubucuti nk’umusingi bagomba kubakiraho umubano w’abaturage b’iyi mirenge. Si ugusura gusa ngo bagende kuko basigiye isakaro ry’ubwiherero imiryango ine itishoboye, itabugiraga.
Etienne Muvunyi, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yagize ati ” Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti, bishimangira neza umubano mwiza tugomba gukomeza gusigasira, cyane ko twese duhuriye mu mujishi w’Abesamihigo.” Yavuze kandi ashimangira ko abahawe ubufasha bw’isakaro bazakomeza kubitaho no kubaba hafi hagamijwe kureba ko inkunga baba batewe ikoreshwa neza.
Yagize kandi ati ” Reka dusigasire uyu mubano mwiza, buriya tuzagenda twunguka ibindi byiza, Mujye mutuzirikana hanyuma natwe tujye tubazirikana.”
Muzehe Nkurikiyinka Damiyani, yaje akuriye itsinda ” Kayenzi Nziza” yabwiye abo bari bazanye n’abagize itsinda ” Umuturanyi mwiza” ry’Abanyamusambira hamwe n’inshuti zahabonetse ko bishimiye uko bakiriwe kandi bakaba bakoze igikorwa bifuza ko cyasakara hose cyo gutsura umubano no gukomeza ubucuti.” Yibukije ko ubwo basurwaga” N’Umuturanyi mwiza” babasigiye umwenda w’urukundo ndetse no kumva bagomba gukomeza uyu musingi mwiza ugamije gukomeza Ubucuti.
Muzehe Damiyani, yavuze kandi ko icyo bakoze nubwo ari inkunga nto ariko ngo ni ikimenyetso cyiza cyavuye ku mutima ukunda kandi ko bagamije gukomeza umubano mwiza ugamije gutuma aho buri wese ari atekereza mugenzi we, atekereza umuturanyi, atekereza umuvamdimwe.
Francine Twabazimana, yahawe amabati nk’isakaro ry’ubwiherero, yabwiye intyoza.com ati ” urebye nta bwiherero nagiraga, gusa hari aho nihereraga nashyize utuntu tw’udukoma n’udushashi, iyo imvura yagwaga nawe urabyumva, ubu ngiye kugira ubwiherero bufite isuku kandi bumeze neza, ndashima ababikoze.”
Mandera Innocent, Gitifu w’Umurenge wa Kayenzi wazanye n’itsinda “Kayenzi Nziza”, yagize ati ” Ndashimira Imana yatubashishije kugera ku cyifuzo cyo kugera aha tukaba dukoze igikorwa cyizahora mu mitima y’Abanyakayenzi na Musambira, igikorwa gishimangira ubucuti n’umubano mwiza mu baturage bacu. Dusabwa gukundana, gufashanya, dusabwa kubaka ubumwe kandi tugakomeza umuco w’abo dukomokaho, umuco w’urukundo rugomba kuturanga ariko kandi dufatanya kubaka Igihugu.”
Itsinda “Umuturanyi mwiza”, uyu Mamdera innocent arikomokamo kuko yaribayemo mbere yo kujya kuyobora umurenge wa Kayenzi. Gutsura ubucuti no gukomeza uyu mubano mwiza ushingiye ku gusurana no gufashanya, ni igikorwa cyatangijwe n’itsinda ” Umuturanyi Mwiza” ubwo mu bihe bishize ryasuraga Abanyakayenzi by’Umwihariko Incike za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho ndetse baganiriye, bagatarama ndetse bakabasigira inkunga bari babageneye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com