Rubavu: Guhuza ubutaka byazamuye  umusaruro wikuba gatanu

Abahinzi bo mu murenge wa Bugeshi, abenshi bahinga ibirayi ndetse n’ibigori, batangaza ko aho guhuza ubutaka biziye ndetse bagahabwa ifumbire, umusaruro babonaga wikubye inshuro zirenga eshanu. Ibi babiheraho bashima Leta yabafashije kunoza ubuhinzi bakongera umusaruro.

Politiki yo guhuza ubutaka bugahingwaho igihingwa kimwe, ni Politiki itari imenyerewe mu bahinzi ba Bugeshi, nyuma yo gutangira kugendera kuri iyi gahunda yo guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe batakivanzemo ibindi, abahinzi bahamya ko umusaruro babonaga wikubye inshuro zisaga ishanu.

Umuhinzi Karangwa, ahinga ibirayi mu murenge wa Bugeshi, ahamya ko guhuza ubutaka bagahinga igihingwa kimwe batabivanze n’indi myaka nkuko bajyaga babikora byazamuye umusaruro ugereranije n’uko mbere byahoze, avuga kandi ko ibi banabifashijwemo n’ifumbire bahabwa bityo umusaruro ukarushaho kwiyongera, ahavaga imifuka itatu cyangwa ine usanga ubu umuhinzi asarura nk’imifuka 15.

Twishime bakunze kwita Maboko, yabwiye intyoza.com ko mbere yasaruraga imifuka ibiri aho yahingaga, gusa ngo nyuma yo guhuza ubutaka no gukoresha ifumbire, iyo ikirere cyagenze neza ngo asarura nk’imifuka 10 y’ibirayi. Asanga ngo umusaruro babona nk’abahinzi uturuka ku kuba Leta yarabegereye ikabagira inama ndetse ikabagezaho n’inyongeramusaruro.

Mvano Nsabimana Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi yabwiye intyoza.com ko guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe, gukoresha ifumbire kw’abahinzi kwazamuye umusaruro ku buryo ngo usanga aho umuhinzi yakuranga nk’umufuka umwe ahasarura imifuka itanu.

Yagize ati ” Umusaruro w’umuturage wikubye inshuro zirenga eshanu ugereranije n’uwo babonaga, abaturage babikesha imbuto y’indobanure bahawe, ariko kandi n’inkunga ya Leta kuri nkunganire ku ifumbire, ni ikintu cyabafashije cyane. Aka ni agace gahingwamo ibirayi cyane, abaturage rero bacu bakurikije inama bahabwa mu buhinzi ndetse n’ubufasha Leta ibaha, biteje imbere binyuze mu musaruro babona.”

Nubwo abaturage bashima ibyiza bamaze kugeraho babikesheje ihuzwa ry’ubutaka no guhabwa ifumbire mu buryo bwa Nkunganire byatumye umusaruro babonaga uzamuka ndetse ukikuba inshuro zigera muri eshanu, hari abavuga ko muri iyi minsi hari ifumbire isa ngo n’icyatsi n’indi y’ibishingwe y’inkorano bazaniwe yatumye umusaruro mu isarura rishize urumba, ibi ngo basaba ko byakosorwa byihuse bagasubizwa ku ifumbire bahoranye, ari nayo bashima ko yazamuye umusaruro wabo.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →