Nyabihu: Abakobwa babiri bahisemo ububaji banga gusabiriza no gutega amaboko

Ntabwo bikunze kubaho mu Rwanda gusanga igitsina gore mu mwuga w’ububaji, abana b’abakobwa babiri bakiri bato dore ko nta numwe urengeje imyaka 18 y’amavuko, bakorera ububaji mu Gakiriro kari mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Shyira, bavuga ko bahisemo uyu mwuga kandi bawishimiye ndetse ubatunze. Ubarinda gusabiriza no gutegera amaboko ababyeyi basaba buri kamwe.

Umutesi Maliceline, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko akora umwuga w’ububaji mugakiriro kari mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Shyira. Amaze umwaka urenga muri uyu mwuga, yabwiye intyoza.com ko guhitamo umwuga w’ububaji byatewe n’uko yabonaga ari umwuga wamuteza imbere, umwuga umuntu atasonzana.

Yagize ati ” Ni uko nabonaga uyu mwuga wateza umuntu imbere, atari umwuga ujya wiburira kuburyo nawe wakwishingira akawe ugakora, uyu mwuga ndawukunda kuko nawize nk’amezi arindwi ubundi ngenda nkora gahoro gahoro ariko menyera.”

Akomeza agira ati ” Ubu hari utwo mbasha kwigurira ntabanje nabaza ababyeyi, nigurira nk’amavuta, inkweto, imyenda n’utundi dukoresho tworoheje nkeneye. Naguzemo kandi ihene ndayorora, imaze kubyara inshuro eshatu, nagiye nikenura muri byinshi, nanze kwaka buri kamwe umubyeyi, nanze gutega amaboko njya muri uyu mwuga kandi nasanze ari umwuga mwiza ubasha kunteza imbere, ni umwuga buri wese yakora kandi ukamutunga, akabeshaho umuryango.” Akomeza avuga ko ngo hari abamuseka, ibi ngo ntabwo bimuca intege kuko anyuzwe kandi agaterwa ishema n’umwuga yahisemo kuko azi umusaruro akuramo. Abamuseka ngo buracya bagasabiriza aho gukura amaboko mu mufuka ngo bakore akazi babashe kwiteza imbere.

Akingeneye Clementine, yiyeguriye umwuga w’ububaji ndetse ahamya ko muriwo yasanze nta kiruta kuwukora ngo kuko ari umwuga utashomana, mu gihe gisaga umwaka amaze awukora, yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko yaguzemo inka ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu y’u Rwanda( 150,000Fr). Avuga ko ubu imaze kugera mu gaciro karenga ibihumbi magana abiri by’u Rwanda.

Akingeneye, akorana bya hafi na mugenzi we Umutesi, bombi biyemeje gukora ububaji, uretse iyi nka yaguze, avuga ko uyu mwuga umufasha kwikemurira ibibazo bitandukanye, gutegura ejo he heza no kutagira uwo arushya amusaba kandi nawe ubwe afite amaboko yo kuba yakora. Agaya bagenzi be bamuseka akabakangurira kwitabira imirimo yose yabafasha kwiteza imbere bakareka kubonwa nk’abanebwe cyangwa se abatagize icyo bashoboye.

Aba bana b’abakobwa uko ari babiri, bakorera umwuga wabo w’ububaji mu gakiriro kari mu murenge wa Shyira, uba urenze isantere y’ubucuruzi ya Vunga n’ibitaro bya Shyira. Bagira inama urundi rubyiruko by’umwihariko abakobwa gukura amaboko mu mufuka bagakora aho gutega amaboko no gutegereze gufashwa n’ababyeyi cyangwa se ababarera.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →