Abamirisitiri babiri bahagaritswe muri Guverinoma y’u Rwanda

Minisitiri Nsengimana Philbert wari ushinzwe Minisiteri y’ Ikoranabuhanga ndetse na Minisitiri Malimba Papias w’Uburezi bahagaritswe muri Guverinoma y’u Rwanda. Bahise basimbuzwa byihuse.

Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga n’itumanaho bwana Jean Philbert Nsengimana hamwe na Minisitiri Papias Malimba wari ushinzwe Minisiteri y’Uburezi bakuwe mu buryo butunguranye muri Guverinoma.

Ikurwa muri Guverinoma ry’aba ba Minisitiri uko ari babiri, rije mu gihe ku munsi w’ejo tariki 5 Ukuboza 2017 hari hateranye inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida wa  Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ariko mu byemezo by’iyi nama y’Abaminisitiri yateranye bakaba batari ku rutonde rw’abari  bagize icyo bakorwaho cyangwa se bavugwaho.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bwana, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa gatatu tariki 6 Ukuboza 2017, Perezida wa Repubulika y’u  Rwanda, Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, yashyize mu myanya bwana Minisitiri Eugene Mutimura kuyobora Minisitiri y’Uburezi aho asimbuye bwana Dr Papias Musafiri Malimba. Yashyizeho kandi Minisitiri mushya w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ariwe bwana Jean de Dieu Rurangirwa, uyu aje asimbura bwana Jean Philbert Nsengimana wayoboraga iyi Minisiteri mu gihe kitari gito gishize.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bwana Dr Edouard Ngirente, Perezida Paul Kagame uyoboye Repubulika y’u Rwanda yanashyizeho abandi bayobozi bakuru batandukanye nk’uko bigaragara muri iri tangazo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →