Nyanza: Ipfobya n’ihakana rya Jenoside biragenda bigabanuka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mudugudu wubatswe mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza, bavugako ibikorwa bipfobya jenoside byabakorerwaga bigenda bigabanuka.

Uwimana Venansiya, umwe mu bapfakazi ba Jenoside batuye muri uyu mudugudu avugako, nta bikorwa bibahungabanya bihari kuko ngo nta n’utinyuka kubakomangira ku rugi ntakimugenza.

Avuga ko n’ubujura bw’imyaka buhari nko kuba hari uwabatemera igitoki cyangwa akaba yashikuza igiti cy’umwumbati, ibyo biterwa n’uko nyiri kubikora aba ashonje ariko ntaho bihuriye n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Mu gihe Abanyarwanda bazaba bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi 1994 umwaka utaha wa 2018, hirya no hino mu gihugu hari aho ugenda wumva ibikorwa bitari byiza bigikorerwa abarokotse jenoside cyangwa se ukabona abagifite ingengabitekerezo cyane iyo igihe cyo kwibuka cyegereje.

Si mu gihugu imbere gusa, ahubwo ipfobya nihakana rya jenoside ubu ryiganje cyane mu mahanga, aho abanyarwanda bahatuye cyane abasize bakoze amahano mu 1994, bakora uko bashoboye ngo basubize igihugu mu bihe by’icuraburindi cyaciyemo.

Umuyobozi wakarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme mu kiganiro n’umunyamakuru w’intyoza.com, yavuze ko mu karere ayoboye hakigaragara ibibazo by’ihakana n’ipfobya hamwe n’iby’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwo ngo igenda igabanuka.

Yagize ati “Ingengabitekerezo iracyahari n’ubwo igenda igabanuka cyane, kuko nkumwaka ushize wa 2016 hagaragaye ibibazo byihakana nipfobya rya jenoside bigera kuri 15, naho muri uyu mwaka hamaze kugaragara 8.”

Yakomeje avugako usanga abasigaranye iyi ngengabitekerezo baba bibanda cyane ku magambo akomeretsa, kwangiza ibikorwa cyangwa se amatungo yabarokotse jenoside, aho usanga babatemera inka, urutoki nibindi

Akomeza avuga ko akenshi bahura nikibazo cyamagambo akomeretsa abarokotse jenoside nkaho uyu mwaka hagaragaye inyandiko zidasinye zizwi nka tracts muri Mukingo mu kagari ka Gatagara.

Ku kigendanye no kwishyura imitungo yangijwe no kurangiza imanza, yavuzeko hakirimo ibibazo, Kuko Nyanza igifite imanza zisaga 8000 zitararangizwa, harimo izakabaye zirangizwa zidafite ikibazo na kimwe hakaba nizindi zigoye kurangiza zabantu batari mu Rwanda nka barundi bakoze jenoside mu Mayaga.

Ku cyerekeranye no kwishyura ibyangijwe, yatangajeko bari gukora ubukangurambaga kubarebwa niki kibazo kandi ko bizeye ko bizatanga umusaruro mu minsi iri mbere n’ubwo abenshi bababwirako badafite ubwishyu ariko ngo ugasanga ikibazo kinini ari uko hari abatarabohoka ngo babashe gusaba imbabazi cyane ko nkuko byagaragaye, ugize ubutwari bwo kuzisaba azihabwa.

Yagize ati “Muri ubwo bukangurambaga dukorana cyane nabanyamadini ndetse namatorero atandukanye mu kudufasha kubohora bamwe bikigoye kwaka imbabazi abo bahemukiye ari nako natwe dushyiramo ingufu mu kurangiza imanza zitararangira ngo nibura uyu mwaka uzarangire tumaze kurangiza izishoboka, dusigare duhangana na ziriya zigoye zabatari mu gihugu.”

Ku ngamba zigendanye no kurwanya ihakana nipfobya rya jenoside, yagize ati,Uwo bigaragayeho, turamukurikirana agafatwa, agahanwa. Gusa tugira numwanya wo kubigisha muri gahunda ya Ndi umunyarwanda kuko tugira iyi gahunda kuva ku rwego rwakarere kugeza ku rwego rwumudugudu, tukagira nagahunda zubumwe nubwiyunge, hari n’itsinda rikurikirana iki gikorwa, aha ho ingamba zirahari.

Akomeza avugako ikibazo gihari kugeza ubu, ari ingengabitekerezo yo mu miryango imbere, aho ababyeyi bashyira ingengabitekerezo mu bana babo, avuga ko aha bisa nk’ibikigoranye kuyibonera ibimenyetso.

Yagize ati “mu gukemura iki kibazo, hari gahunda zo kwigisha urubyiruko  biciye mu itorero ryigihugu aho twigisha abana bacu gukurana indangagaciro nyarwanda tubereka ububi bwamacakubiri bwatugejeje kuri jenoside, ibi kandi bituma urubyiruko runyoterwa no kumenya ibyagwiririye igihugu cyacu, bakabafasha gusobanukirwa neza ku byo bari bazi igice cyangwa batari basobanukiwe twe tukagenda tubafasha kugira ngo babyumve neza.”

Dushime Erick

Umwanditsi

Learn More →