Impanuka y’imodoka ya RFTC i Nyabugogo yateje urujijo

Ahagana ku i saa kumi za mugitondo Imodoka ya Kompanyi ya RFTC kuri uyu wa kane tariki 7 Ukuboza 2017 yagonze inzu y’ubucuruzi, urubaraza rw’inzu rwangiritse imodoka nayo irangirika. Ababonye impanuka ntibavuga rumwe na bamwe mu bakozi ba RFTC bahageze.

Imodoka ifite Pulaki RAD 561B yo mu bwoko bwa Kwasiteri(Coaster) itwara abantu muri Kampanyi ya RFTC yakoze impanuka muri iki gitondo tariki 7 Ukuboza 2017 muri Nyabugogo uva mu muhanda munini wa kaburimbo winjira mu mashyrahamwe. Yagoze urubaraza rw’inzu y’ubucuruzi ikoreramo uwitwa Murokore, yajyaga kuba yinjiye munyubako cyangwa ikagira ibindi yangiza iyo idahagama murukuta rugufi rwa Sima rwayitangiriye. Nta muntu waguye muri iyi mpanuka nta n’uwakomeretse.

Umuzamu urarira iyi nzu y’ubucuruzi yabwiye intyoza.com ko iyi modoka yagonze aha hantu yari itwawe n’umunamba( aboza imodoka) wari uyivanye aho bazogereza. Ibi ntabwo byavuzweho rumwe na bamwe mu bakozi ba Kampanyi ya RFTC baje mu butabazi ngo batware imodoka.

Polisi yitabajwe.

Impaka kuwari utwaye imodoka zakajijwe ndetse umuzamu n’abakozi ba RFTC batongana bapfa ko bashakaga kumvikanisha ko imodoka yabo yari itwawe n’umushoferi wabo( uterekanywe) mu gihe uyu muzamu yemezaga ko impanuka yabaye ariwe uhibereye ndetse n’uwari uyitwaye akaba yamwiboneye ubwe.

Uretse urubaraza rwangiritse, hari n’ibirahure byacururizwaga aha byangijwe n’impanuka, Imodoka nayo ubwayo yangiritse. Iyi mpanuka yabereye neza ku gahanda kinjira mu mashyirahamwe ku iduka riteganye n’aho icyuma cya Banki y’Abaturage kiri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →