Menya ibintu bine bikomeye bibuza umukobwa amahirwe yo kubona umugabo

Uretse uburwayi, kwiyegurira Imana cyangwa se izindi mpamvu zidasanzwe, umukobwa wese aba yifuza kubona umugabo umurongora bakabana murugo, nyamara iyo atabyitwayemo neza birangira aheze ku ishyiga, zimwe mu mpamvu zikomeye zibitera nizo ugiye kumenya.

  • Kubenga cyane: Iyo umukobwa arambagizwa akabenga abasore cyane, kenshi birangira n’umuto, umukene cyangwa se umubi avuga yanze amubuze bityo akamera aka wa mugani w’uruyongoyongo rwagiye k’umugezi rushaka ifi yo kurya haje intoya ruti aka si nakasamira bikaza kurangira inini rushaka ruyibuze.

 

  • Agasuzuguro: Kugira agasuzuguro k’umukobwa ni kimwe mu bishobora kumwimisha amahirwe yo kubona umugabo, iyo usuzugura cyane ntugire guca bugufi ngo ugire uwo utega amatwi, wubahe, amakuru akuvaho agera kubatari bacye bagutekerezaga bityo n’uwari ku kurambagiza akumva atakwiteza umunyagasuzuguro.

 

  • Kubeshya bikabije: kubeshya byica amahirwe yo kubona uwakwizera ibyo uvuga, iyo uri umukobwa kabone naho waba uri mwiza ute, ntabwo kubeshya byagufasha kubona umugabo kuko uje agusanga ntabwo mutindana kubera ikinyoma cyawe, nta mahoro yagira muri we mu gihe ahozwa kukinyoma, iteka umubeshyi bavuga ko yibeshya kuko asigarana ikinyoma uwo abeshya amaze kugenda.

 

  • Guhorana Amaganya: Umukobwa uhorana amaganya ni nk’umuntu utajya uhaga, kugira icyagushimisha ngo wumve unyuzwe biragora, guhora werekana ibibazo gusa nta narimwe ushobora kubonwa nkushaka ibisubizo bibera umuzigo uwo uje ugusanga, uretse n’umusore na bagenzi bawe ubwabo barakwinuba kuko bahora bakubonamo umunyamaganya, umeze utya rero witegure kuzahera ku ishyiga, nugira n’amahirwe ukagira uwo mubana kurambana bizakugora.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →