• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
17/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
17/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
17/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Nyanza: Nta kibazo cy’ubwisanzure kiri mu baturage bacu-Mayor Ntazinda

Umwanditsi
December 11, 2017

Umuyobozi wakarere ka Nyanza, bwana Erasme Ntazinda yemezako abaturage bari mu karere ayoboye nta kibazo bafite mu kwerekana ibitagenda cyangwa ibibakorerwa. Bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com ntibari kure y’ibivugwa n’ubuyobozi, gusa ngo haracyari zimwe mu mbogamizi zidashingiye ku bwisanzure.

Ni kenshi hakunzwe gusohoka ibyegeranyo ( Rapport) byerekanako mu gihugu nta bwisanzure buhari, ko abaturage batabona aho batangira ibitekerezo byabo. Ibi ngo siko biri mu karere ka Nyanza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza bwana Erasme Ntazinda, asubiza umunyamakuru w’intyoza.com kuri iki kibazo cy’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo mu baturage ayobora, yavuze ko ntakirangwa muri aka karere.

Yagize “ati Iyo hari abaturage barenganyijwe cyangwa bagize ikibazo runaka bafata telefone zabo bakanyihamagarira cyangwa se bagahamagara abanyamakuru bakababwira ibibazo bafite.”

Akomeza avuga ko ubundi buryo bukoreshwa hari n’uko bihamagarira ba banyamakuru bakabasanga aho bari bakababwira cyangwa bakabereka ibitagenda, hanyuma bakabakorera ubuvugizi.

Agira “ati Dushingiye kuri ibyo, navugako nta kibazo cyubwisanzure kiri mu karere ka Nyanza”.

Mukakarangwa Thabire, umuturage utuye muri aka karere avugako iyo babonye ikitangenda bagishyira ku mugaragaro abayobozi bakagira icyo bagikoraho. Avuga gusa ko bagifite imbogamizi mu gutanga aya amakuru mu buryo bwihuse bitewe nuko abenshi batarabona telefoni ngendanwa. Cyakora na none ngo kubera bafite inteko z’abaturage ziterana buri wa kabiri ngo zibafasha mu kugaragaza ibitagenda no gushaka ibisubizo byabyo.

Mu ngero nyinshi atanga, yibanze ku bayobozi bumurenge nakagari atuyemo bagiye bakurwaho bitewe nimiyoborere mibi yabarangwagaho kandi ngo aya makuru yose gatangwa n’abaturage ubwabo.

Ibi kandi uyu muturage avuga, abihurizaho nabaturage batandukanye baganiriye n’intyoza.com aho benshi bemezako nta kibazo cyubwisanzure muri Nyanza kuko ngo iyo umuyobozi akoze nabi badatinya kumutanga mu nzego zimukuriye kugira ngo akurikiranwe.

Dushime Erick

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga