Kamonyi-Runda: Abunzi barishimira imikoranire n’izindi nzego, gukoresha neza ibyo bagenerwa niyo ntego
Ubwo Abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera basuraga abagize Komite y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge wa Runda kuri uyu wa mbere tariki 11 Ukuboza 2017, bagaragarijwe uko ubufasha bagenerwa bubafasha gusohoza inshingano bafite neza. Bagaragaje kandi ko imibanire myiza n’izindi nzego by’umwihariko MAJ n’umurenge ari imbaraga zibaha kurushaho gukora neza.
Urugendo rw’abakozi ba Minisiteri y’ubutabera bari kumwe n’abakozi bayo bashinzwe Inzu y’Ubufasha mu by’Amategeko-MAJ ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, ubwo basuraga Komite y’abunzi ku rwego rw’Umurenge wa Runda, Basobanuriwe aho iyi Komite igeze mu gukoresha neza ibyo igenerwa ndetse n’aho igeze mu gushyira mu bikorwa inshingano bafite. Bagarutse kandi ku bufatanye no kwitabwaho n’inzego zibaba hafi aribyo ngo bibabashisha gusohoza inshingano biyemeje.
Innocent Ncogoza, Perezida w’Abunzi ku rwego rw’umurenge wa Runda mu izina rya bagenzi be batanu bari kumwe, babwiye izi ntumwa ko bishimira intambwe bagezeho mu kunga abaturage babagiriye icyizere. Bagaragarije izi ntumwa ko aho bageze bahakesha ubufasha butandukanye bahabwa n’iyi Minisiteri burimo no kuba bafite abakozi bayo ku rwego rw’akarere babahora hafi-MAJ.
Uretse kugira abakozi ba MAJ babahora hafi, Komite y’abunzi ba Runda ivuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge n’imibanire myiza iri hagati yabo na MAJ ku rwego rw’Akarere ngo bahawe n’umurenge icyumba cyabo cyo gukoreramo ari nacyo kibikwamo ibikoresho n’amadosiye y’akazi. Iki cyumba ngo gifite intebe n’ameza, gifite utubati tubafasha kubikamo amadosiye hamwe n’ivarisi y’icyuma n’ibindi bikoresho bibafasha mu kazi kabo.
Bashimira ubufasha bahawe burimo, Amagare abafasha kugera mu baturage mu gihe cy’akazi, terefone bahawe zibafasha mu itumanaho hamwe n’ubundi bufasha bahabwa butuma umurimo bakora urushaho gukorwa neza. Bashima kandi ko mu gihe bagiye gukemura ibibazo by’abaturage umurenge ubagenera DASSO ubaherekeza.
Izi ntumwa za Minisiteri y’ubutabera hamwe n’aba bakozi bayo bakorera ku rwego rw’Akarere-MAJ, bashimye imikorere y’iyi Komite y’abunzi cyane ko ngo babonye ari abo benshi bakwigiraho. Babasabye kurushaho kunoza no gukunda akazi bakora bakaba inyangamugayo koko, bityo abaturage bakarushaho gukomeza kubagirira icyizere. Babijeje gukomeza kubakorera ubuvugizi, kubaba hafi ariko kandi babizeza ko hari byinshi byiza bibateguriwe imbere.
Mu bibazo n’ibyifuzo by’iyi komite y’abunzi bagejeje kuri izi ntumwa, harimo kuba bagorwa no gukora imyanzuro itatu aho baba basabwa kuyuzuza yose n’ikaramu kuko nta Kopi yemewe. Buri mwanzuro ugizwe n’amapaji 9 bityo bikagorana. Basaba ko bahabwa imashini yabafasha, basaba gukomeza kongererwa amahugurwa, kugenerwa amazi mu gihe bari mukazi, Bifuza ko abagize umuryango w’umwunzi bose bagenerwa Mituweli aho kuba gusa abantu bane nawe wa gatanu, bifuza ko bahabwa ubwishingizi bw’ubuzima ku buryo mu gihe hari ikibazo bahuye nacyo mu kazi bagobokwa.
Komite y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge wa Runda igizwe n’abantu 7. Mu bibazo bibagera imbere berekanye ko ku kigero cya 99% kanarenga bikemuka, ko nta bijya mu nkiko, ubu bafite ibibazo bibiri bagomba gukoraho. Kuba bahabwa DASSO ubaherekeza mu gihe bagiye gufasha abaturage gukemura ibibazo ngo gituma bumva batekanye. Bijeje izi ntumwa ko batazatezuka ku ntego biyemeje yo gukora neza akazi bashinzwe ariko kandi banasaba ko bagenzi babo mutugari nabo bahabwa amagare.
Munyaneza Theogene / intyoza.com