Kamonyi: Ikipe ya Ruyenzi Volleyball Club yateguye amarushanwa azahuriramo amakipe atanu

Ku wa gatandatu tariki 16 Ukuboza 2017, hari irushanwa ry’umukino w’intoki wa Volley ball rizahuriramo amakipe azaturuka mu turere twa Musanze, Muhanga, Gasabo na Kamonyi.

Iri rushanwa ryateguwe n’ ikipe ya Ruyenzi Volleyball Club isanzwe ikinira Ku Ruyenzi mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, mu rwego rwo gukangurira abantu gukora siporo bakumira indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije.

Mu mikino izabera kuri Stade ya Ruyenzi no Ku ishuri ryisumbuye ryitiriwe Marie Adelaide riri i Gihara, hazahura amakipe ya Oldies VBC (Muhanga), Amateurs VBC (Kinyinya), Musanze VBC, Ruyenzi VBC A na Ruyenzi VBC B.

Imikino y’ijonjora izabera kuri ibyo bibuga byombi saa tatu za Mu gitondo, naho gukinira umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma bitangire saa saba mu kibuga cyo Ku Ruyenzi gusa.

Amakipe yose uko ari atanu, muri iri rushanwa ryateguwe na Ruyenzi Volleyball Club azaba ahatanira gutwara igikombe giherekejwe n’amafaranga ku ikipe izaba yahize izindi, andi makipe kuva kuya kabiri n’iya gatatu nazo zizahembwa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →