Rubavu na Rusizi, Hafatiwe abasore 2 bakwirakwiza amafaranga y’amiganano

Abasore 2 aribo Sadi Muhamedi na Tuyishime Pascal bari mu maboko ya Polisi mu turere twa Rubavu na Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya yavuze ko Sadi yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi.

Aha yavuze ati:”Yagiye kugura ibintu mu iduka, hanyuma yishyura amafaranga y’amiganano, umucuruzi abibonye abibwira abaturage bari hafi aho baramufata, mu kanya gato hahise haza n’undi muturage nawe avuga ko uwo musore yamwishyuye amiganano akaba yari yamuburiye irengero. Abo baturage rero nibo bahise babitumenyesha turamufata ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.”

IP Gakwaya yavuze kandi ko undi witwa Tuyishime yafatiwe mu kagari ka Gahunga mu murenge wa Mururu Akarere ka Rusizi, nawe akaba yaraguze ibintu yishyura inoti ya 5000, amafaranga yishyuye abaturage bayagiriye amakenga bahita bahamagara Polisi, bayasuzumye basanga ari amiganano,  hanyuma bamusatse bamusangana n’izindi noti 3 za 5000 nazo z’inyiganano, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Yavuze ko muri rusange amafaranga y’amiganano adakunze kugaragara mu Ntara y’Uburengerazuba, ariko ko mu bice byegereye umupaka hari ubwo ahaboneka, asaba abaturage kugira amakenga ku mafaranga yose bahawe cyane cyane amashya.

Yavuze ati: ” Iyiganwa ry’amafaranga ntiriratera intera ndende mu Rwanda, ariko n’iyo yaba make, agira ingaruka mbi ku bukungu niyo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya”.

Yavuze kandi ati “Turagira inama abacuruzi kugira amakenga no gusuzuma amafaranga bahabwa n’abakiriya cyane  cyane mu masaha y’umugoroba kuko aribwo abo batekamutwe babonamo icyuho cyo gutanga amafaranga y’amiganano, ndetse bakanihutira kumenyesha Polisi igihe hari uwo baketse ko ayafite.”

IP Gakwaya yashimye abaturage batanze amakuru kuri aba banyabyaha, ari nayo yatumye bafatwa.

Yakomeje avuga ko kwigana amafaranga bitesha agaciro ifaranga ry’igihugu ndetse bikanagira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa ibyo aribyo byose byo gushaka amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko uretse no gufatwa bagafungwa binagira ingaruka ku miryango yabo.

Yavuze ko iperereza rikomeje kugirango harebwe niba nta bandi bakorana n’aba bafashwe bityo nabo bashyikirizwe ubutabera.

Yibukije ko kwigana no gukoresha amafaranga y’amahimbano ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukwirakwiza ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza kuri itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amiganano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →