Kamonyi: Ruyenzi Volleyball Club yatangije igikorwa cy’Amateka muri uyu mukino

Ikipe y’umukino w’Intoki( Volleyball Club) ya Ruyenzi, yatangije amarushanwa azajya aba buri mwaka nk’uko babitangaje, irushanwa ritangiza iki gikorwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 16 ukuboza 2017, ryitabiriwe n’amakipe 5 ahanini y’abakanyujijeho muri uyu mukino yaturutse mu turere tune tw’igihugu aritwo; Musanze, Gasabo, Muhanga na Kamonyi.

Amakipe 5 yaturutse mu turere twa; Musanze, Gasabo, Muhanga na Kamonyi yakinnye umukino w’irushanwa ryateguwe na Ruyenzi Volleyball Club mu rwego rwo guhuza aya makipe hagamijwe gukora ubukangurambaga bwo kurwanya umubyibuho ukabije ari nako bakangurira abantu barimo abakiri bato gukora Siporo no gukunda uyu mukino.

Ruyenzi Volleyball Club yakiniwe n’amakipe abiri (Ruyenzi A&B). Ikipe yaturutse mu karere ka Muhanga niyo yegukanye igikombe inahabwa igihembo cy’amafaranga ataratangajwe umubare. Musanze yabaye iya Kabiri naho Ruyenzi A ifata umwanya wa gatatu, iyi nayo yahembwe amafaranga ataratangajwe umubare.

Jean Paul Hakizimana utoza ikipe yaturutse mu Karere ka Muhanga ari nayo yegukanye umwanya wa mbere yabwiye intyoza.com ati ” Twe turi abasaza, dukora siporo yo kurwanya umubyibuho ukabije ariko tunayikundisha abakiri bato, twegukanye uyu mwanya kuko ikipe yacu ifite imyitozo myiza, dufite abakinnyi beza bakinnye mu makipe akomeye mu gihe cyatambute. Muri uyu mukino twakoze Siporo, twamenyanye n’abo tutari tuziranye, twatanze ubutumwa kandi mukuri turifuza ko iki gikorwa gitangijwe na Ruyenzi Volleyball Club cyakomeza.”

Asiel Mugenzi, Umutoza w’Ikipe yaturutse i Musanze ikaba yatwaye umwanya wa kabiri yagize ati ” Twari twakinnye neza mu makipe yose twahuye mbere, ikipe ya Muhanga yaturushije abasore barebare, abacu baburaga uko bahita, bazamukaga bakaba bagufi. Iri rushanwa ryaduhuje n’abavandimwe baturutse muturere dutandukanye, ntabwo twari tuziranye ariko turamenyanye, ibi biradufasha ku gira ngo dutere imbere ariko kandi no gukomeza kubungabunga ubuzima bwacu, bituma kandi tutajya mu bidafite umumaro.”

Ubwo iri rushanwa ryakinwe umunsi umwe ryageraga ku musozo, Perezida wa Ruyenzi Volleyball Club, bwana Ndacyayisenga Victorien yatangaje ko intego nyamukuru yatumye iri rushanwa baritekereza ndetse bakaritegura ari uko bifuzaga; Gukora ubukangurambaga ku kurwanya umubyibuho ukabije, gusabana nk’abavandimwe bakinnye kdi bagikomeje gukina uyu mukino, gushishikariza abakiri bato gukunda uyu mukino hamwe no kwifurizanya umwaka mushya wa 2017. Yatangaje ko iki ari igikorwa kizahoraho kandi kikazagenda kinozwa ngo cyaguke, kibe cyiza kurusha.

Mfashimana Adalbert, Umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki-Volleyball mu Rwanda, yitabiriye iyi mikino, yanyuzwe n’iki gitekerezo cy’abateguye irushanwa.

Ikipe yabaye iya gatatu yashyikirijwe ibihembo n’umukozi w’Umurenge wa Runda.

Mu ijambo rye, bwana Mfashimana, yashimiye bikomeye ikipe ya Ruyenzi Volleyball Club kuri iki gikorwa yatekereje ndetse ikagitegura, yayijeje ubufasha bwose bushoboka no mu kindi gihe bazajya bategura igikorwa nk’iki kuko bari bamaze kugaragaza ko bifuza kuzajya babitegura buri mwaka ndetse bikaguka hagatumirwa amakipe menshi. Yabashimiye kandi uburyo bakundisha abakiri bato uyu mukino.

Yagize kandi ati ” Uyu murage wo gukunda Volleyball tukiri bato tugomba kuwusigasira kugeza dushaje, tukawusigira abakiri bato nabo bakazawusazana. Ntabwo tuzigera tubakumira mu  gutegura amarushanwa nk’aya, ntabwo tuzabura kubatera inkunga, mujye mubitegura mutumenyesha kare.” Uyu muyobozi yaboneyeho kandi  gutumira amakipe yose yitabiriye iri rushanwa kwitegura kuzitabira amarushanwa arimo gutegurwa mu rwego rw’umunsi w’intwari umwaka utaha wa 2018.

Padiri mukuru wa Paruwasi Ruyenzi ashyikiriza ibihembo ikipe ya Kabiri.

Abagize ikipe ya Ruyenzi Volleyball Club, bagaragaje ubushake mu kuzajya buri mwaka bategura aya marushanwa ndetse kikaba igikorwa cyagutse, bavuga ko bagiye kubinoza imyaka izakurikira kikaba igikorwa kirushijeho gukomera, bagaragaje kandi ko hari amakipe y’abana batozwa uyu mukino akoreshwa imyitoza gatatu mu cyumweru hagamijwe gukundisha abakiri bato uyu mukino. Bijejwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki-Volleyball mu Rwanda kuzababa inyuma mu bikorwa byabo.

Ikipe ya Muhanga yabaye iya mbere ishyikirizwa igikombe n’amafaranga agiherekeje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →