• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Amerika yatewe umugongo n’ibihugu yashakaga gutera ubwoba ngo biyishyigikire

Umwanditsi
December 21, 2017

Mu matora yo kwemeza niba Yerusalemu ikwiye kuba umurwa mukuru wa Isiraheli, mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye-ONU yateranye kuri uyu wa kane tariki 21 ukuboza 2017, ibihugu 128 byateye utwatsi icyifuzo cya Amerika cyasaga n’iterabwoba kuri byo ngo byemeze ugushaka kwa Amerika ko Yeruzalemu iba umurwa mukuru wa Isiraheli.

Ibihugu 128 mu nama y’ibihugu bihuriye mu muryango w’abibumbye yateranye kuri uyu wa kane tariki 21 ukuboza 2017, byateye utwatsi igisa n’iterabwoba Perezida Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika yazanye ku bihugu bihabwa inkunga na Amerika, yabikangishaga ko ni bidashyigikira iki cyifuzo bizafungirwa amayira ku mfashanyo.

Mu bihugu 193 bigize umuryango w’Abibumbye, ibihugu 128 byatoye bishimangira ko icyifuzo cya Perezida Donald Trump na Amerika cyo kugira Yerusalemu umurwa mukuru wa Isiraheri kidahabwa agaciro, ibihugu 35 birimo n’u Rwanda kuri iyi ngingo byifashe mu gihe ibindi bihugu 9 byamaganiye kure iki cyifuzo.

Kuri uyu wa gatatu tariki 20 ukuboza 2017 nibwo Perezida Trump mu kiganiro yahaye itangazamakuru yatangaje ko ubwe ari bwikurikiranire iby’aya matora ari bubere muri ONU, ko kandi igihugu kitari bushyigikire Amerika gifashwa nayo kizahura n’ingorane.

Tariki ya 6 ukuboza nibwo Perezida Trump yari yatangaje ko Amerika yemeje Yerusalemu nk’umurwa mukuru wa Isiraheli, ibi byababaje ibihugu bitari bike ariko by’umwihariko abanyepalisitina bahise banabyerekanira mu buryo bunyuranye burimo imyigaragambyo n’ibindi. Bishojwe n’amatora y’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye aho icyifuzo cya Trump na Amerika cyanzwe.

Amerika ntabwo yanejejwe na busa n’ibyabaye muri aya matora mu gihe abanyepalesitina ari ibyishimo bisa. Amahanga nayo atitaye kugisa n’iterabwoba rya Perezida Trump cyo kuyafungira amayira y’inkunga n’imfashanyo yateye umugongo iki gihugu cy’igihangange n’umukuru wacyo Donald Trump.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga