Umuyobozi wa MINUSCA yahaye ikaze itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri Centrafrica

Umuyobozi w’ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Central Africa Republic (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA) Gen. Roland Zamora, ku itariki ya 24 Ukuboza 2017 yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu rizwi nka (Protection and Support Unit -PSU), iri tsinda rikaba riherutse  koherezwa muri iki gihugu na Polisi y’u Rwanda, akaba yarisabye kuzagera ikirenge mu cya bagenzi babo bababanjirije, dore ko bitwaye neza bakarangiza inshingano zabo bahesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange.

Gen. Zamora wari uherekejwe n’abandi bayobozi bakuru muri MINUSCA yakiriwe n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Central Africa Republic (RWAPSU III), Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari, akaba yaramugejejeho muri make ubushobozi bw’abapolisi ayoboye n’uko biteguye kurangiza inshingano zabo.

Mu ijambo rye, Gen. Zamora yahaye ikaze abapolisi b’u Rwanda anabifuriza kuzarangiza inshingano zabo mu mahoro.

Yaravuze ati:”Umuryango w’Abibumbye ufite umuco wo kwakira no guha ikaze abapolisi bashya baba baje kubungabunga amahoro mu gihugu runaka, ariko reka nongereho ko kuva ubu butumwa bwa  MINUSCA bwatangira, abaturutse mu Rwanda babusoje neza, nkaba nizeye ko namwe muzagera ikirenge mu cy’abababanjirije namwe mukabusohoza neza.”

Gen. Zamora yanagarutse ku guharanira gukumira no kurwanya ibikorwa bibi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira ko yizeye ko abapolisi b’u Rwanda batazajya mu bikorwa nk’ibi, ahubwo bakazafatanya kubirwanya.

Mu gihe uyu muyobozi yasuraga abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu, abandi bapolisi b’u Rwanda bazwi nka Formed Police Unit -FPU) bari muri  Haiti nabo bari barimo basangira ibyishimo bya Noheri n’abana batuye hafi y’inkambi bakambitsemo, aho basangiye ifunguro rya Noheri. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi b’aba bana bari baje kwifatanya nabo, mu ijambo bavuze bashimye abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti kubera ubumuntu bagira n’uburyo bahora baharanira gufasha mu iterambere ry’abaturage baba baragiye kugarurira amahoro kandi buri gihe bakaba baba bakora ku buryo abaturage babagirira icyizere ndetse bakanabagira inshuti zabo.

Aba bapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti ni 140 bakaba bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →