Inama y’abagize Komite mpuzabikorwa y’akarere ka Muhanga yabaye kuri uyu wa 29 ukuboza 2017 mu kigo cy’ishuri ryisumbuye ry’Abadivantisite i Gahogo, abayitabiriye kuva ku rwego rw’umuduguru kugera ku bakozi b’Akarere n’izindi nzego, babwiwe ko nta cy’umuturage kizongera kwibwa ngo kigende buheriheri. Bamwe mu baganiriye n’intyoza.com nti bemera ibyavuzwe.
Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’akarere ka Muhanga ubwo yari imbere y’imbaga y’abayobozi bitabiriye iyi nama yababwiye ko mu gihe umuturage yibwe kandi byitwa ko hari irondo n’inzego zitandukanye mu mudugudu nta kibwe kizongera kugenda buheriheri. Ibyibwe bizajya birihwa n’abaraye irondo hamwe n’abafite uruhare bose mu migendekere myiza y’irondo. Ibi siko bibonwa na bamwe mu bitabiriye iyi nama.
Mayor Beatrice, yagize ati ” Nta muntu bizongera kugaragara ko yibwe umutungo we cyangwa se ngo arare ahangayitse, tugiye kunoza irondo kandi n’abatarikora babihanirwe. Kuba nta muturage uzongera kwibwa ngo ibye bigende buheriheri, tuvuge nk’Inka; kuvuga ngo inka yagiye, iribwe, irazimiye n’uburyo ingana, ntabwo inka igenda mu isakoshi. Aho rero biba bivuga ngo niba inka igiye ni uko irondo ridapanze neza, abaripanga ni Komite y’umudugudu, ni akagari kagomba gukora Coordination ( kuyobora) ka kareba ko irondo rikorwa, niba abagombaga kurirara uwo munsi batashye kare cyangwa se batakoze inshingano zabo, abo bantu bose bafitemo Responsibility(uruhare cg inshingano) mu migendekere myiza y’irondo nibo bazajya biterateranya bashumbushe wa muturage wabuze Inka.”
Abayobozi bamwe mu bitabiriye iyi nama, mu baganiriye n’intyoza.com ntabwo bemeranywa n’ibyavuzwe n’ubuyobozi kuri iki cyemezo, bavuga ko cyaba kibangamye ndetse ko gishobora guteza ibindi bibazo mu baturage.
Umwe muribo yagize ati ” Biriya, imbogamizi zirimo. Ukuntu imbogamizi zirimo, abajura bashobora guca ahantu irondo rivuye bakaba bahiba, umuturage akibwa kandi atatatse, iyo umuturage yatatse irondo riramutabara, ariko iyo ikintu cye cyagiye irondo nti ribimenye, iyo irondo ririhishijwe cyangwa se abayobozi umuturage atatatse, numva haba harimo akarengane.”
Undi muri aba bayobozi yagize ati ” Umukuru w’umudugudu ntabwo abera hose icyarimwe, ndetse n’iryo rondo nubwo tuba dufatanije, hari abakora bishyurwa, hari n’abakora ku giti cyabo nk’abaturage muri rusange, ntabwo bashobora gukwirwa ahantu bonyine. Umukuru w’umudugudu cyangwa abo banyerondo ntabwo aribo bakwiye kuriha icyo kintu kibwe. Nonahangaha hariya hashobora kuvuka ikibazo tukajyayo turi benshi, mu kandi kanya hariya hakaba havutse ikindi kibazo, ibyo bibazo rero urumva ko tutakagombye kubyirengera mu by’ukuri. N’umuntu ku giti cye agomba kwicungira umutekano, niba wibwe ntuvuze induru ngo nibura byumvikane ko hari ikintu kibaye aho hantu ngo niba twari kuri uru ruhande tujye kurundi ruhande, n’umuntu ku giti cye aba abigizemo uruhare niba atabashije kuba yavuza induru hakiri kare cyangwa yatabaza. Nta wamenya kuko umuntu ni umuntu ashobora no kuba yakwiyibisha akavuga ati ba bantu nibo bashobora kuzariha, iperereza rigomba gukorwa nyiricyaha akaba yagihanirwa.”
Abitabiriye iyi nama ni, abagize Komite mpuzabikorwa y’Akarere; ni abayobozi, abakuru b’imidugudu 331, ba gitifu b’utugari 63, harimo abagize inama y’umutekano itaguye, abayobozi b’amashami ku rwego rw’akarere, ba Gitifu b’Imirenge kimwe n’undi wese wakenewe. By’umwihariko ba Midugudu na ba Gitifu b’utugari babwiwe ko ubutaha bazahamagazwa bakisobanura aho bageze besa imihigo y’ibikorwa bimwe na bimwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com