Mu nama y’inteko rusange idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda-FERWAFA, uwari perezida bwana Nzamwita Vicent De Gaulle yakuyemo Kandidatire, Madame Rwemarika Felicite washakaga gufata iyi ntebe, yiyamamaje yakirwa n’impfabusa 39 mu majwi 52 y’abatora.
Mu nama y’inteko rusange idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda-FERWAFA, yateraniye muri Hotel Lemigo kuri uyu wa gatandatu tariki 30 ukuboza 2017 mu masaha ya mbere ya saa sita, amatora yari agamije gutora umuyobozi w’iri shyirahamwe yarangiye habuze utorerwa uyu mwanya.
Ku ikubitiro, Bwana Nzamwita Vincent De Gaulle yakuyemo Kandidatire abantu batangira kwibwira ko Rwemarika Felicite wari usigaye ari umukandida rukumbi agiye gutorerwa kuyobora FERWAFA, ibi siko byagenze kuko mu majwi y’abantu 52 bagombaga gutora yatowe n’abantu 13 andi majwi 39 aba impfabusa. Yasabwaga nibura amajwi 27 muri 52.
Nyuma y’uko aya matora ya FERWAFA arangiye habuze utorerwa kuyobora iri shyirahamwe, byatangajwe n’akanama gashinzwe aya matora ko amatora azasubirwamo nyuma y’amezi abiri. Hagati aho Nzamwita Vincent De Gaulle na komite ye, nibo bakomeza kuyobora by’agateganyo(inzibacyuho) y’iri shyirahamwe.
Nzamwita Vincent De Gaulle, mu gukura kandidatire ye muri aya matora yatangaje ko ari ku mpamvu ze bwite n’iz’umuryango. Gusa na none harakekwa ko byatewe no kuba hari ibyagaragajwe ko De Gaulle ubwe yishe amategeko agenga amatora n’ibihe byo kwiyamamaza bahereye ku makuru yagiye hanze agaragaza ko hari bamwe mu bagombaga gutora bararanye muri Hoteli imwe agamije kubigarurira ngo yizere ko bamutora, ibi bikaba ngo byakozwe binyuranije n’amategeko.
intyoza.com