Ruhango: Imikino yiswe “Intsinzi Cup” igiye guhuza abanyamagare n’abumupira w’Amaguru

Irushanwa ryateguwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango ryiswe ” Intsinzi Cup” riteganijwe tariki 31 Ukuboza 2017, rizahuriramo abasiganwa ku magare bo mu mirenge itandukanye y’aka karere, rizitabirwa kandi n’amakipe akina umupira w’amaguru y’imirenge ya Ruhango, Bweramana, Kinazi na Ntongwe.

Irushanwa ryahawe izina rya “Intsinzi Cup” ryateguwe n”ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango bufatanije na bamwe mu baterankunga bakorera muri aka Karere ka Ruhango by’umwihariko muri uyu murenge, ni mu rwego rw’ubukangurambaga bugamije kurwanya no kurinda umwana ihohoterwa, kwitabira gahunda za Leta binyuze mu mikino n’imyidagaduro, hamwe no gufatanya gusoza umwaka mu mutekano.

Iyi mikino iteganijwe mu buryo bw’amarushanwa ku bakinnyi batabigize umwuga bazaba basiganwa ku magare, izahuza kandi amakipe y’umupira w’amaguru y’imirenge ya; Ruhango, Bweramana, Ntongwe hamwe na Kinazi.

Imikino yose iteganijwe ku cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017. Izatangira ku i saa tatu ku kibuga kiri ahubatse ibiro by’Akarere. Uwambere mubazasiganwa ku magare biteganijwe ko azahembwa Igare rishya, uwakabiri azahembwa Matela naho uwa gatatu ahembwe Radiyo nshya.

Abazakina umukino w’umupira w’amaguru, ikipe y’umurenge izaba iya mbere izahabwa igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana( 100,000Fr), Ikipe ya kabiri izahembwa ibihumbi mirongo itanu( 50,000Fr).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, bwana Nahayo Jean Marie.

Nahayo Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango yatangarije intyoza.com ko iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge hagamijwe gukora ubukangurambaga mu kurwanya no kurinda umwana ihohoterwa, gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta binyuze mu mikino n’imyidagaduro hamwe no gufatanya gusoza umwaka mu mutekano.

Gitifu Nahayo, yabwiye intyoza.com kandi ko ibisabwa abazitabira imikino y’iri rushanwa bose bitagoye. Ibyo ni ukuba buri wese agomba kuba afite ubwisungane mu kwivuza-Mituweli no kuba ari umuturage w’Akarere ka Ruhango. Aha ni naho ahera asaba buri wese ushaka kwitabira iri rushanwa gushaka Mituweli niba atayifite.

Kuba aya marushanwa yiswe “Intsinzi Cup”, Gitifu Nahayo yagize icyo abivugaho. Yagize ati ” Kubera ko harimo kwishimira uko ubukwe bwacu bwagenze neza mu mahoro n’umutekano. Ubukwe bwari amatora yabaye mu kwa munani”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango si ubwambere buteguye imikino y’amarushanwa ihuza abaturage mu Karere ka Ruhango, hagati ya Tariki 13 Kamena na tariki ya 1 Kanama 2017 hari hateguwe irushanwa ryari ryahawe izina rya ” Ubukwe Cup”. Byari muri gahunda yateguraga amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017. Aya marushanwa yari yahuje utugari twose tugize umurenge wa Ruhango, yitabiriwe n’amakipe y’abagabo n’abagore bafite imyaka iri hejuru ya 30 y’amavuko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →