Kigali: Nzapfa nzakira si mbizi, intero y’abacururiza Kiruhura-Giticyinyoni

Abafite ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby’ubucuruzi mu nzu ziri ahazwi nka Kiruhura mu gice cyo munsi y’umuhanda ukagenda ukagera ku giti cy’inyoni, baribaza ibirimo ku babaho nyuma yo gusabwa gufunga ibikorwa bakoraga ngo bimuke amazu asenywe kubera kurengera ibishanga. Nta masaha menshi atambutse bamwe mu bari bimutse bagarutse, ntabwo bazi amaherezo y’ibyemezo bibafatirwa. 

Abakora ibikorwa bitandukanye mu gice kizwi nka Kiruhura ku muhanda uva Nyabugogo ugana ku giti Kinyoni, amazu yose ari hepfo y’umuhanda bene kuyakoreramo baba banyirayo, baba abayakodesha basabwe kuyavamo agasenywa.

Amatangazo yashyizwe hafi kuri buri nzu mu ziri munsi y’umuhanda kugera ku giti cy’inyoni, asaba umuntu wese ufite ibikorwa akorera ahashyizwe itangazo kubikuraho ngo mu rwego rwo kurengera ibishanga.

Mu matangazo yashyizwe kuri aya mazu, ubwinshi bwayo buhuriza ku butumwa bumwe atanga, nta tariki igaragara yandikiweho nta n’igihe runaka agaragaza abasabwa kwimuka bagomba kubahiriza, gusa bamwe mu babonye aya matangazo bakuyemo akabo karenge barimuka ariko na none kuri uyu wa gatanu mu masaha y’ijoro, abari bagiye batangiye kugaruka buhoro buhoro batangira kongera kwisuganya ngo bakore n’ubwo bavuga ko bameze nk’akanyoni karitse ku nzira.

Icyo ubutumwa busaba abantu kwimuka buvuga.

Umwe muri aba basabwa kwimuka ndetse wari wanahagaritse ibikorwa yakoraga yabwiye intyoza.com ko ibyo barimo bakorerwa batazi inyito yabyo, ko bitera kwibaza. Kubona itangazo rimanikwa nta tariki ibisabwa bigomba kuba byubahirijwe, ko kandi banatunguwe no kubwirwa ko bagaruka aho bakoreraga mu gihe bari basabwe kuhava, baribaza amaherezo bakayabura cyane ko ngo atari inshuro ya mbere basabwa kwimuka.

Rutubuka Emmanuel, umunyamabanga nahingwabikorwa w’umurenge wa Kigali ari nawo urimo ibi bikorwa bisabwa gufungwa, ari nawe kandi wasinye kuri aya mabaruwa ahagarika ibi bikorwa, ku murongo wa Terefoni yabwiye intyoza.com ko iby’aya matangazo asaba abaturage kwimuka atabizi ngo kuko ari mu kiruhuko.

Parfait Busabizwa, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, yatangarije intyoza.com ku murongo wa terefone ko nubwo aba baturage birukanwe ko ngo bakongera bakagaruka ariko ngo kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2018 aribwo ubuyobozi buzaza bukagenda busuzuma ibibazo bya buri umwe ku giticye.

Aha hari mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu abari bagiye barimo bagaruka.

Ntabwo byoroshye menya igiteganyirijwe aba baturage bakorera Kiruhura kugera ku giti cy’inyoni, n’ubuyobozi bwaba ubw’umurenge n’umujyi wa Kigali nta gisubizo gihamye kuri ki kibazo bugaragaza. Ibi bikomeje guheza benshi mu guhirahiro bibaza amaherezo y’ibyo bakora, bagira bati” Nzapfa nzakira si mbizi.”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →