Amatora yakoreshejwe n’ikinyamakuru cyitwa ” African Leadership Magazine” cyo mu gihugu cy’Ubwongereza, yagaragaje ko Perezida Kagame ariwe munyafurika w’umwaka wa 2017 watowe mu bandi bakuru b’ibihugu bya Afurika n’abandi bakomeye bari bashyizwe ku rutonde muri aya matora.
Ku nshuro ya gatandatu, ikinyamakuru cyo mubwongereza ” African Leadership Magazine” gitanga Igihembo kise ” African Leadership Magazine Persons of the year Awards 2017″, Umukuru w’Igihugu cy ‘u Rwanda, Paul Kagame niwe wegukanye igihembo cy’umunyafurika wahize abandi mu mwaka wa 2017, yahigitse abo bari bahanganye muri aya matora yakorewe kuri internet.
Perezida Paul Kagame, yaje ku mwanya wa mbere mu bantu batandatu bari bahangaye muri aya matora barimo abakuru b’ibihugu batatu. Mu batorwaga, harimo; John Pombe Magufuri, Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya, hari Nana Addo Dankwa Akuffo Addo, umukuru w’Igihugu cya Ghana, hari Cyril Ramaphosa, umuyobozi mukuru wa Shanduka Group akaba na Visi Perezida w’igihugu cya Afurika y’epfo, hari Elumelu Tony, umushoramari wo mu gihugu cya Nigeria, hakaba na Oladipo Jadesimi, umuyobozi w’ikigo LADOL cyo muri Nigeria.
Nyuma y’aya matora, aho ibyayavuyemo byatangajwe kuwa 5 Mutarama 2018, biteganijwe ko ibihembo bizatangwa kuwa 24 Gashyantare 2018. Uretse aya matora y’abantu batandatu barimo abakuru b’ibihugu batatu n’abashoramari bose batsinzwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, habaye n’andi matora mu byiciro bitandukanye aho bose ibihembo bazabihabwa ku itariki yavuzwe hejuru.
Aya matora, byagaragaye ko yitabiriwe cyane ugereranije n’ayabaye mu bihe byashize. Uyu mwaka hatoye abantu 288,958 mu gihe umwaka wabanje hari hatoye abantu 85,000.
Ken Giami, Umwanditsi mukuru wa African Leadership Magazine, mu ijambo rye yashimiye abagaragaye ku rutonde bose, ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere uyu mugabane wa Afurika. Yavuze kandi ko bakoze ibintu bikomeye ku kiremwa muntu muri Afurika kandi ko ari abantu bitanga batizigamye ngo bazane impinduka zibereye abatuye uyu mugabane be.
intyoza.com