Kamonyi: Abanyakigese bishimiye bwa mbere kurangiza ndetse bagatangira umwaka bari hamwe

Abaturage batuye n’abavuka mu kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugarika bavuga ko bwa mbere mu mateka bishyize hamwe bishimira umwaka batangiye, berekanye ko gushyira hamwe kwabo kwabashoboje kugeza amazi meza mu kagari batuyemo.

Akagari ka Kigese ho mu murenge wa Rugarika, abakavukiyemo ndetse n’abaje kugaturamo bavuye ahandi cyane cyane muri Kigali, bishimiye umwaka batangiye wa 2018 banagaragaza ko gushyira hamwe kwabo bitumye bicara bari hamwe, bagasangira ndetse bakishimira ko babashije gukora ibikorwa bitandukanye bakesha ubu bumwe. Ibi bikorwa, birimo amazi meza yageze muri aka kagari ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu n’ubuyobozi.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com nyuma yo kugaragariza abitabiriye iki gikorwa ibyo bakesha ubumwe bwabo birimo amazi meza, ubufatanye mu kwicungira umutekano ndetse bamaze guhiga ko mu bwisungane mu kwivuza bagiye guharanira kuba aba mbere mu gihugu, bavuze ko igikorwa bakoze ari amateka kuribo ngo kuko nta kindi gihe bigeze babikora.

Mayor Alice Kayitesi aganira n’abanyakigese.

Umusaza Ngenzi Pirimiyani yabwiye intyoza.com ati ” Iki gikorwa tugikora, cyaturutse ku gikorwa twakorewe n’Ingabo mu cyumweru cyahariwe Ingabo(Army week), baduhaye amazi tubona amashanyarazi, twashyize imbaraga hamwe nk’abaturage turafatanya kandi byatanze umusaruro ufatika.”

Akomeza agira ati ” Twavuze tuti, tugihuze mu mpera z’umwaka n’utangira, twishimire ibyo twagezeho mu mwaka urangira, turebe n’ibindi tuzakora umwaka ukurikiye. Byari kandi uburyo bwo gushimira ingabo zacu zadufashije, WASAC hamwe natwe ubwacu nk’abaturage mu ruhare rwacu mu bikorwa biduteza imbere.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mu nama n’impanuro yahaye aba baturage, yabasabye gukomeza ubumwe bagaragaje, gukomeza gushyira imbaraga mu kurinda ibyo bamaze kugeraho, kurushaho kugira ishyaka ry’imihigo y’ibyiza ari nako baharanira kuyesa.

Yagize kandi ati ” Muri abaturage beza bindashyikirwa, kubona mwebwe ubwanyu uku mungana mubasha guhuza mukaza kwishimira ibyagezweho, mukicara mukamenya ikibazo mufite muhuriyeho nk’abaturage kandi mukamenya kwishakamo ibisubizo, mukamenya n’aho mukomanga.” Yakomeje abizeza ubufasha mubyo akarere gashoboye n’ubuvugizi aho bishoboka.

Depite Mukarugema Manzi Alphonsine, yitabiriye ibirori by’abanyakigese akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru. Yarababwiye ati” Ndashima ubufatanye mufite hagati yanyu, iki ni ikintu gikomeye cyane, tugomba kuba umwe, iterambere ry’aho dutuye twese abahatuye riratureba. Ubufatanye mufite njyewe narabwiboneye ubwo twakoranaga umuganda n’ingabo mushaka kubona amazi, twagiye mu nama ariko irangiye kubera ishyaka ry’ubu bufatanye yarangiye musubira gukora umuyoboro w’amazi, ni mukomeze ubu bufatanye.”

Ifoto y’urwibutso.

Ubusabane bw’Abanyakigese bishimira kurangiza no gutangira umwaka wa 2018, batangaza ko aribwo bwambere bakoze mu gihe gishize, batumiye inzego zitandukanye mu karere ka Kamonyi, bakiriye kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mushya baherutse guhabwa witwa Umugiraneza Marthe wari usanzwe ayobora umurenge wa Gacurabwenge, kuwa 7 Mutarama 2018 nibwo iki gikorwa cyabaye, hari abaturage babarirwa hagati ya 800 n’igihumbi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →