Kamonyi: Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’igihugu yatanze inama n’impanuro ku Ntore z’Inkomezabigwi

Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 6 batorezwa mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Bernadette ku Kamonyi basabwe na Brig General Emmanuel Bayingana Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Kumenya u Rwanda, kurukunda no kururwanira ishyaka. Izi Ntore zaboneyeho akanya ko kumurikira Imihigo 7 zizahigura.

Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 6 zitorezwa mu kigo cy’ishuri ryitiriwe mutagatifu Bernadette ku kamonyi, kuri uyu wa kane tariki 11 Mutarama 2018 zasuwe n’umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’itorero ry’Igihugu, Brig General Emmanuel Bayingana. Yasabye izi Ntore kumenya u Rwanda, kurukunda no kururwanira ishyaka.

Brig General Emmanuel Bayingana, aganira n’intyoza.com nyuma yo gusura izi Ntore yagize ati ” Itorero Inkomezabigwi, turifuza ko bano bana abasore n’inkumi bafite imyaka 18 cyangwa 19 bava muri rino torero bamaze kumenya u Rwanda kuko ntabwo baruzi, kandi si ikosa ryabo ni amateka mabi twaciyemo, bamara ku rumenya bakarukunda ariho bava batangira, baniyemeza kururwanira ishyaka.”

Intore z’Inkomezabigwi.

Brig General Bayingana, yasabye uru rubyiruko kimwe n’izindi Ntore ziri gutorezwa hirya no hino kugira ibyo rwitaho ubwo ruzaba rusubiye aho rutuye mu midugudu, yagize ati ” Basubire mu midugudu, barebe ngo ibibazo biriyo byose, cyane cyane ikibazo cy’umwanda, barwane nacyo gusa bagitsinde, ikibazo cy’imirire mibi bagitsinde, ibiyobyabwenge babihashye, ku buryo nibura twakwizera ngo mu myaka ibiri iri imbere ibibazo bizaba byabaye amateka.”

Imihigo 7 niyo izi Ntore zahigiye imbere ya Brig General Emmanuel Bayingana, umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’itorero ry”Igihugu. Iyo mihigo ni; Kurwanya Umwanda, Kurwanya Imirire mibi, Kurwanya Uburere buke mu muryango, Kurwanya icuruzwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge, Gutangira amakuru ku gihe, Kubakira abatishoboye no kubakura mu manegeka, Kuremera Abatishoboye.”

Intore Misago, yahigaga mu izina rya bagenzi be imihigo biyemeje.

Intore Misago Adeodat, umwe muri izi Ntore yabwiye intyoza.com uburyo bazashyira mu bikorwa iyi mihigo bahize. Yagize ati” Imihigo twahize tugiye kuyishyira mu bikorwa twibumbiye mu masibo mu midugudu aho dutuye nkuko n’ubundi twakoreraga mu masibo, tuzafatanya na bagenzi bacu batubanjirije, tuzafatanya kandi n’ubuyobozi aho dutuye, abahuje imbaraga nta kibananira, ibi bizashingira ku bushobozi dufite butari bukeya hamwe n’ubumenyi twahawe mu itorero.”

Abayobozi batandukanye basuye izi Ntore banumva imihigo zahize.

Brig General Emmanuel Bayingana, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’itorero ry’Igihugu, yatangarije intyoza.com ko intera imaze guterwa binyuze mu itorero ry’urubyiruko ishimishije kuko bakora ibyo bazi kandi bumva, bakabikora nta gahato. Yatangaje ko ku bw’iyo mpamvu, bagiye gutera intambwe yo gukora ibyo bakoraga ariko bigakorerwa mu rugerero ruciye ingando aho ruzajya rumara ukwezi bose bari hamwe bigishwa kandi bakora ibikorwa bitandukanye bibafasha kandi biteza igihugu imbere.

Ibyishimo byari byose kuri izi Ntore z’Inkomezabigwi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →