Kamonyi: Ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye 2 bahasiga ubuzima
Abantu babiri bitwikiriye ijoro ry’uyu wa gatanu tarikiki 12 Mutarama 2018 bajya gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe giherereye mu kagari ka Gishyeshye ho mu murenge wa Rukoma, uko bagiye bose nta numwe wavuyemo ari muzima.
Nikubwayo Jean Paul w’imyaka 23 y’amavuko hamwe na Hategekimana Claver w’imyaka 43 y’amavuko bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa ubwo barimo bagicukuramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koruta na Gasegereti.
Hari mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018 ku i saa 22h30 mu mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Gishyeshye mu murenge wa Rukoma mu kirombe cya Campany yitwa Etablissement NDABERETSE Thadee ya NDABERETSE Thadee.
Aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Bwana Jean de Dieu Nkurunziza yahamije iby’urupfu rw’aba bagabo babiri bahitanywe n’ikirombe. Imirambo y’abapfuye yajyanywe kubitaro bya Rukoma.
Gitifu Nkurunziza, yatangaje kandi ko intandaro y’uru rupfu ishingiye ahanini ku butaka bworoshye kubera imvura yaguye hanyuma kandi ngo n’ubucukuzi butari ubw’umwuga. Ubwo batabaraga, ngo batunguwe no gusanga iki kirombe kidafite abazamu.
Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko ubwo ubuyobozi bwari butabaye muri ariya masaha ya saa tanu, hari bamwe mu baturage babonye urumuri rw’amatoroshi bakagira ngo ni abaje kubatanga imari(amabuye) bahita baza batarwambaye n’udufuka ngo bajye mu bucukuzi.
Ndaberetse Thaddee, uvugwa ko ariwe nyiri Kampuni y’ubucukuzi, ku murongo wa terefone ngendanwa yabwiye intyoza.com ko atazi impamvu iki kirombe abantu bakigiyemo kandi ngo yaragifunze. Avuga kandi ko mu masezerano afitanye n’abacukura ibirombe ntaho byemewe gucukura n’ijoro ko ndetse ibirombe bicukurwamo bifite inkeragutabara zibirinda, si ubwambere ibirombe by’uyu mushoramari bihitana abantu kuko n’umwaka ushize wa 2017 hari abahitanywe n’ibirombe bye.
Umwaka ushize wa 2017 muri uyu murenge wa Rukoma, ibirombe byahitanye abantu bagera muri batanu, uyu mwaka ugitangira babiri birabahitanye, hari imikorere n’imikoreshereze y’ibi birombe bivugwa ko idasobanutse harimo no kutubahiriza ibisabwa mu bucukuzi. Hari andi makuru agishakishwa kuri iki kirombe cyaguyemo aba bantu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com