Burundi: Abana bahambwe igice babona bazira kwiba ibigori

Igipolisi mu gihugu cy’u Burundi kirahiga umuntu wahambye abana babiri abaziza kwiba ibigori, bagize ubutabazi naho ubundi ibyabo byari birangiye.

Amakuru y’ihambwa ry’abana babiri igice kimwe cy’umubiri bazira kwiba ibigori, yamenyekanye ari uko amafoto yabo akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga nka internet mu mpera z’icyumweru gishize.

Iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyo guhohotera aba bana cyabereye ku musozi wa Nyamabere muri Komine Mpanda y’Intara ya Bubanza nkuko amakuru dukesha bbc abivuga.

Amakuru avuga ko nyiri ukubahamba babona ari nawe nyiri umurima bacagamo ibigori. Gutabarwa kw’aba bana kwakozwe n’abagenzi bahingutse aho yabakubitiraga nawe ahita akizwa  n’amaguru arahunga.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →