Kamonyi: Ubuyobozi bwa Polisi bwasabye inzego zibanze kugira ubufatanye mu gukumira ibyaha

Mu nama y’abagize Komite Mpuzabikorwa y’akarere ka Kamonyi yabaye kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2018 mu cyumba cy’inama cy’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Bernadette ku Kamonyi, Uhagarariye Polisi mu Karere yasabye ubufatanye bukomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha usanga bikorerwa mu midugudu. Muri ibi byaha, Ubujura ngo nibwo buza ku isonga. Umugobozi w’Ingabo nawe yatanze inama n’impanuro.

SP Gasaraba Patrick, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yagarutse ku mutekano muke ugenda urangwa hirya no hino mu midugudu, mu tugari no mu mirenge bigize aka karere. Yibukije ko ibyaha birimo ubujura, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana no gufata ku ngufu n’ibindi bikorwa bisaba ubufatanye bwa buri wese mu kubikumira no kubirwanya.

Abayobozi ku rwego rw’akarere. FED, iburyo hagakurikira SOC, Polisi n’abandi.

Mu mezi atatu ashize, uhereye mu kwa cumi na kumwe 2017 kugeza muri uku kwa mbere 2018, icyaha cy’ubujura nicyo cyaje ku isonga aho ngo hagaragaye amadosiye yacyo 83 mu karere, hakurikiraho Gukubita no gukomeretsa bifite amadosiye 69, ku mwanya wa gatatu haza Ibiyobyabwenge, umwanya wa kane ni Ugusambanya abana no gufata ku ngufu, umwanya wa gatanu ni Ibyaha bishingiye ku makimbirane yo mungo, umwanya wa gatandatu ukaba ibyaha by’ubwicanyi.

Abayobozi mu nzego zibanze batandukanye.

Mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi, hari imirenge yashyizwe mu majwi kurusha indi mu kuza ku isonga mu byaha ariyo; Runda, Musambira, Gacurabwenge na Rukoma. Bidasobanuye ko n’ahandi ari shyashya.

Hasabwe ubufatanye bwa buri wese kuko ngo nta bufatanye umutekano ntabwo wagerwaho. Hasabwe kandi kurwanya ubunebwe n’ubujiji aho buri wese atuye kimwe no kutarebera abantu birirwa bicaye ntacyo bakora, aho usanga bari mutubari banywa kuva mu gitondo kugera ku mugoroba kandi bigaragara ko ntaho bakura.

SP Gasaraba, yibukije ko kandi nta mutekano waba mu gihe imibereho y’umuntu itameze neza, ko nta n’uwaba mu gihe nta bikorwa remezo. Yibukije ko ibi byaha byose bikorerwa mu midugudu kandi bizwi neza ko hari Komite y’abantu batanu n’izindi nzego nyinshi zagombye gufatanya mu gukumira ibyaha no kubirwanya, yasabye buri wese kuba ijisho ry’undi.

Ikibazo cy’umutekano kimwe no kugira ubufatanye mu kuwurinda cyagarutsweho kandi na Lt Col Karegeya ushinzwe ingabo mu karere ka Kamonyi, aho yibukije abitabiriye iyi nama ko ahatari umutekano nta n’amahoro aharangwa.

Lt Coloneli Karegeya, yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rufite umutekano usesuye ndetse rusagurira amahanga. Uyu mutekano ngo niwo utuma abanyamahanga bifuza kuguma mu Rwanda kuko iyo bahaje barara bagatembera mu mutekano nta kibakomye, yibukije ko umutekano ari ishingiro ry’amajyambere. Yibukije  ko nta wundi wo kuwurinda bitavuye mu bufatanye bwa buri munyarwanda wese.

Lt Col Karegeya Eugene, ayoboye ingabo mu karere ka Kamonyi.

Mu rwego rwo kwirindira umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, Abitabiriye iyi nama bibukijwe ko gutanga amakuru kare kandi ku gihe bifasha mu gukumira ibyaha. Basabwe ko abantu bajya bakora irondo ritari irya n’ikize cyangwa se kuko bamenye ko umuyobozi ahanyura, bibukijwe ko umutekano ari uwa twese, basabwa guharanira gukumira icyaha kitaraba.

Mu gihe bamwe bari mu nama, abandi bari hanze mu byabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →