George weah yarahiriye kuba Perezida wa Liberia

Uwahoze ari igihangange mu mupira w’Amaguru, George Weah kuri uyu wa mbere tariki 22 Mutarama 2018 yarahiriye kuba Perezida w’Igihugu cya Liberiya. Asimbuye Madamu Ellen Johnson Sirleaf.

Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage ba Leberiya, kuri uyu wa mbere tariki 22 Mutarama 2018 bazindukiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Monronvia kwihera ijisho no kumva iby’irahira ry’umukuru w’Igihugu mushya, George Weah.

Uretse abaturage ba Liberiya, irahira rya Weah ryanitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu bitari bike by’umugabane wa Afurika hamwe n’abakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru hirya no hino ku isi n’abandi banyacyubahiro.

Mu ijambo rye, Weah yagize ati ” Namaze imyaka myinshi y’ubuzima bwanjye mu bibuga by’umupira w’amaguru, ariko uko niyumva uyu munsi nta narimwe nari narigeze mbyumva.”

Perezida Weah, yashimye Ellen Johnson Sirleaf, Perezida ucyuye igihe uburyo yagaruye amahoro n’umutekano mu gihugu. Intsinzi ya George Weah bivugwa ko ishingiye ahanini ku majwi y’urubyiruko n’abagore, mu kurahira kwe yavuze ko azita cyane ku guhangana no guca ruswa nk’ikibazo cyananiye bikomeye uwo asimbuye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →