Kamonyi: Umuntu umwe yicishijwe imbugita undi arakomeretswa

Mu ijoro ryakeye tariki 24 Mutarama 2018 ahagana saa saba zishyira saa munani, mu isantere y’ubucuruzi ya Nkoto iherereye mu murenge wa Rugarika, umugabo umwe yishwe atewe imbugita undi nawe arakomeretswa ajyanwa kwa muganga.

Ubu bwicanyi bwabereye nko muri metero ijana uvuye ku muhanda munini wa kaburimbo mu isantere  y’ubucuruzi ya Nkoto ugafata umuhanda w’itaka werekeza ku murenge wa Rugarika.

Uwishwe ni Stratton Twagirimana w’imyaka 26 y’amavuko. Yatewe icyuma ku gice cy’umutwe ahita apfa. Uwakomeretse ni Eric Nteziryayo w’imyaka 18 y’amavuko, nawe yatewe icyuma ku gice cy’umutwe ariko yajyanywe kubbitaro bya Remwra Rukoma ari muzima.

Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika yemereye intyoza.com ko amakuru yiyicwa n’ikomeretswa ry’aba bagabo ryabaye, ko uwakoze ubu bwicanyi agishakishwa.

Gitifu Umugiraneza, yavuze kandi ko aba bombi yaba uwishwe(Twagirimana) yakoreraga muri iyi santere y’ubucuruzi aho ngo yacuruzaga naho uyu wakomerekejwe(Nteziryayo) nawe yabaga muri iyi santere aho ngo yahaje azanye na Nyina baturutse mu karere ka Ngororero.

Umugiraneza, akomeza avuga ko abakekwa bagera mu icyenda barimo abasanguraga n’uwishwe n’uwakomerekejwe kimwe na bamwe mu bakozi bo mu kabari banyweragamo  bafashwe bakajyanwa kuri Polisi kubazwa iby’ubu bugizi bwa nabi.

Imbere y’aka kabari niho habereye ubwicanyi. Niho bari basohotse nubwo ngo bahagiye basinze.

Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageraga muri iyi santere y’ubucuruzi ya nkoto ahabereye ubu bwicanyi, bamwe mu baturage batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko umuntu wakoze ubu bugome azwi, ko nubwo yacitse asanzwe azwiho ibikorwa bitari byiza ko ndetse hari amakuru yagiye amutangwaho kenshi ariko ntafatwe.

Umugiraneza Marthe, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika yatangarijw intyoza.com ko mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki 24 Mutarama 2018 abayobozi batandukanye barimo inzego z’umutekano bagiye ahabereye aya mahano guhumuriza abaturage bakanaganira ku kwicungira umutekano no kumenya gutangira amakuru ku gihe.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com kandi bamwe bagarutse ku rugomo rukunda kubera muri iyi Santere y’ubucuruzi ya Nkoto aho bavuga ko byose biterwa ahanini n’ubusinzi bw’inzoga z’inzagwa zitemewe zihacururizwa, ngo abantu bazizindukiramo kuva bakibyuka zikanatuma ntacyo bakora kindi uretse urugomo. Ibi kandi umunyamakuru w’intyoza ni nako yabisanze dore ko mu tubari tw’inzagwa tugera muri tune yagezemo ahagana saa yine z’amanywa abantu bari bakubise buzuye bamwe banasinze izi nzoga baha amazina atandukanye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →