Umugororwa wari ufungiye ibyaha birimo n’icyo kugambanira igihigu yishwe arashwe ashaka gutoroka

Ubuyobozi bukuru bushinzwe imfungwa n’amagereza-RCS, bwatangaje ko umugororwa wari ufungiye muri Gereza ya Nyanza yarashwe agahita apfa ubwo yashakaga gutoraka. Mu byaha yari afungiye harimo kugambanira igihugu n’ibindi. 

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Twitter y’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’amagereza-RCS, rivuga ko umugororwa witwa Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose yarashwe agahita apfa ubwo yageragezaga gutoroka gereza ya Nyanza ku mugoroba w’iki cyumweru tariki 28 Mutarama 2018.

Nsengiyumva Jotham, warashwe agapfa yari mwene Ntahontuye na Nyirabagarura. Yari afite imyaka 26 y’amavuko. Yavukiye mu karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve ho mu kagari ka Bukinanyana.

Nsengiyumva, yari yarahamijwe n’urukiko ibyaha birimo icyo; Kugambanira igihugu, Kurema umutwe w’Abagizi ba nabi, Gutunga intwaro mu buryo butemewe no kuzikwirakwiza.

Twitter ya RCS ku rupfu rwa Jotham.

Ibi byaha biri mu byatumye akatirwa n’urukiko igifungo cya burundu. yari amaze imyaka isaga itatu afunze. Yari umwe mu itsinda ry’abantu 14 batawe muri yombi bashinjwa gukorana na FDLR mu kwinjiza mu gihugu intwaro mu buryo butemewe n’ubwicanyi.

Mu itangazo ry’ubuyobozi bw’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’amagereza-RCS rwashyize kuri Twitter, butangaza ko bubabajwe no kumenyesha ko uyu Nsengimana yarashwe agapfa ubwo yageragezaga gutoroka gereza yari afungiyemo ya Nyanza, itangazo rivuga kandi ko harimo gukorwa iperereza kuri uru rupfu.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →