Kamonyi: Umutekano muke dufite ni uw’imibereho y’Abaturage bacu- Major Gen Ruvusha

Major General Emmanuel Ruvusha, umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Amajyepfo yibukije abayobozi batandukanye ko bakwiye kwita cyane ku baturage bayobora, ko nta rundi rugamba rutari ukwita ku mibereho y’abaturage. Abayobozi basabwe kuva mubiro bagasanga abaturage mu ngo. Hari mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere yo kuri uyu wa 29 Mutarama 2018.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Emmanuel Ruvusha, yibukije abayobozi batandukanye bari mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Kamonyi yo kuri uyu wa 29 Mutarama 2018 ko nta mutekano muke uterwa n’amasasu cyangwa intambara yindi, uretse Umutekano muke ushingiye ku mibereho y’Umuturage.

Major Gen. Ruvusha, yagarutse ku bayobozi usanga akazi kabo kenshi bagakorera mubiro aho kumanuka ngo begere abaturage ari nabo bashinzwe kuyobora bamenye uko babayeho. Yagize ati ” Gukemura ikibazo neza ni ukuva mu biro ukagisanga, mu manuke musange abaturage mu ngo, muganire nabo niba ari n’icyangombwa usige ukimusinyiye iwe.”

Yibukije kandi abayobozi batandukanye barimo n’abahagarariye amadini n’amatorero ko ubufatanye aribwo bushobora byose, ko kuba Leta yaregereje abaturage ubuyobozi yashakaga ko inzego zunganirana.

Yabwiye kandi abayobozi by’umwihariko mu nzego zibanze nka ba Midugudu n’utugari ndetse n’imirenge ko kwishima kwabo kwiza kwaba gushingiye ku kuba bakoze inshingano zabo neza, ko ntawe ukwiye kuvuga ngo ni umuyobozi mu gihe abo ashinzwe bari mu mibereho mibi.

Yasabye by’umwihariko ko ikibazo cy’isuku, imirire mibi n’ibindi byakwitabwaho. Kuzirikana ko umwanda w’umwe ushobora  kwanduza abaturanyi. Yagize ati ” Iyo uri  umuyobozi w’umudugudu ukaba ufite umuturage wawe urwaye amavunja, wumva uri muyobozi ki! Kandi ubwo ugataha uvuga ngo washize kubera akazi kenshi, niba ugifite umuturage urwaye amavunja  mu kagari kawe urahembwa amafaranga y’iki.”

Major Gen. Ruvusha, yibukije buri wese ko igihe cyose atita ku nshingano ze, atita kubo ayobora adakwiye kwirata ko ari umuyobozi. Yasabye kandi buri wese kwibuka ko umuvuduko w’iterambere igihihu gifite ukwiye gukazwa, ko udashoboye kugendera ku muvuduko wo kumva no gukemura ibibazo by’abaturage yaba afite ikibazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →