Ruhango: Utudege tubiri (Drones) dutwara amaraso twakoze impanuka

Utudege dutwara amaraso tuzwi ku mazina ya Drone, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mutarama 2018 twakoze impanuka tugwa mu mirima y’abaturage mu murenge wa Mbuye. Hitabajwe abadushinzwe baza kudupakira.

Utudege duto (Drones) tubiri tumaze kwamamara mu gutwara amaraso ariko kandi tukaba dukunze gukora impanuka, ku i saa kumi ishyira saa kumi n’imwe z’uyu mugoroba wa tariki 30 Mutarama 2018 zaguye mu mirima y’abaturage mu murenge wa Mbuye.

Akadege kamwe kaguye mu mudugudu witwa Cyeru, Akagari ka Mbuye mu murima w’umuturage. Akandi kadege kagwa mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Gisanga mu murima w’umuturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye Bwana Byiringiro Jean Paul, ku murongo wa terefone yahamirije intyoza.com iby’izi mpanuka ebyiri z’utudege twa Drones, avuga kandi ko amakuru yatanzwe na ba midugudu b’aho twaguye hanyuma nk’ubuyobozi nabo bakayatanga nkuko ngo bisanzwe bigenda mu buryo bwo gutanga amakuru.

Gitifu Byiringiro, avuga ko utu tudege mu busanzwe tugira ikicaro i Shyogwe yo mu Karere ka Muhanga ariko akaba ari hafi n’Umurenge ayobora. Kamwe kaguye ku Cyeru ngo kavaga i Kinazi kujyana amaraso.

Abakozi bo mu kigo gishinzwe utu tudege baje kudutwara.

Utu tudege dukunda kugwa kenshi nkuko amakuru abaturage bo mu bice by’aho zikunda kunyura bagiye babivuga kenshi ndetse bakanadutoragura mu mirima twaguye. Nta byumweru bitatu birashira akandi kadege kaguye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu, hari ku mugoroba wa tariki ya 12 Mutarama 2018 ahagana ku i saa kumi n’ebyiri n’igice zishyira saa moya, ubwo ka Drone kagwaga mu murima w’umuturage akagafata akakajyana iwe mu nzu.

Aha ni Kamonyi, igihe umuturage agakura mu murima we akakajyana iwe muri salon.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →