Kamonyi: Ushinjwa kwica umuntu, yaburanishirijwe aho yakoreye icyaha asabirwa gufungwa burundu

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa gatanu tariki 2 Gashyantare 2018 rwaburanishije urubanza ruregwamo Kubwimana Aimable. Ashinjwa kwica umuntu, gukomeretsa abandi mu buryo butandukanye. Urubanza rwabereye aho yakoreye icyaha mu murenge wa Gacurabwenge. Yasabiwe gufungwa burundu. Rwamaze amasaha agera muri 4.

Kubwimana Aimable, ashinjwa n’ubushinjacyaha ibyaha bibiri aribyo; Gukubita no gukomeretsa ku bushake bigatera urupfu hamwe n’icyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaza. Ibi byaha ngo yabikoreye mu kagari ka Kigembe ho mu murenge wa Gacurabwenge tariki ya 5 n’iya 6 Mutarama 2018 mu masaha y’Ijoro.

Ashinjwa gutema agakomeretsa ku kaboko akoresheje umupanga umumotari witwa Niyitanga Innocent, ashinjwa Kwica ateye icyuma mu mutima uwitwa Harerimana Denis, ashinjwa kandi gukubita no gukomeretsa akoresheje inkoni, uwitwa Habimana Vicent bivugwa ko yamurongoreye n’umugore.

Amaze gusomerwa ibyaha ashinjwa, umucamanza yamubajije niba ibyaha abyemera maze asubiza ati ” Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bigatera urupfu, icyo ntabwo nkemera. Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaza, icyo cyo ndakemera.” Kubwimana yaburanye adafite umwunganira mu mategeko.

Mu kwiregura kwa Kubwimana, yagaragaje ko afite igipapuro cy’uburwayi bwo mu mutwe ndetse ko ajya afata imiti. Ibi ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi buvuga ko icyo gipapuro buzi uburyo cyashatswemo. Bwatangaje ko ngo yagishatse ashaka ku kifashisha nk’impamvu yatuma yemererwa gusezerewa mu gisirikare cy’u Rwanda buvuga ko yabayemo kugera 2013 aho nawe adahakana ko yari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Nyuma yo kwiregura kwe no kubaza bamwe mu baturage barimo n’umukuru w’umudugudu, wavuze ko uyu Kubwimana asanzwe yari umuturage wananiranye aho ngo banagiye bamutangira Raporo kenshi nti hagire igikorwa, Ubushinjacyaha bwahawe ijambo maze busaba ko ku byaha byose yahanishwa Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda.

Ubushinjacya bwatunguwe no kumva Kubwimana ahakana ibyo ashinjwa kandi ngo mu ibazwa, haba mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yarabyemeye ndetse akanasobanura neza uko yabikoze. Bwasobanuye neza ibikorwa bye kuva ngo abyutse mu gitondo saa tatu, imirimo yagiyemo n’aho yayikoreye, amafaranga ibihumbi 5000 yishyuwe ku mugoroba saa kumi n’ebyiri n’uburyo yahinduye akabari yanyweragamo.

Buvuga ko aho mu tubari yanywaga inzoga yitwa “Nguvu” yo mu bwoko bwa Waragi. Abatangabuhamya b’ubushinjacyaha ngo bahamya ibyaha byakozwe na Kubwimana n’uko yabikoze. Buvuga kandi ko hari amafoto y’abakorewe icyaha ndetse na Raporo ya muganga yerekanye ko uwapfuye yishwe n’igikoresho gitema yatewe, n’ibindi. Raporo ya muganga igaragaza kandi ko ngo yagejejwe kwa muganga yamaze gupfa.

Uretse ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse bukavuga ko abatangabuhamya babwo butatangaza amazina yabo ku mpamvu z’umutekeno wabo, uregwa nawe yatanze bamwe mubo yumvaga ko bashobora ku mufasha kugaragaza ukuri maze umwe muri bo ahawe ijambo agira ati ” Ibyo avuga ko hari uwamuhigiraga ko atazamubanaho ngo kuko yamurongoreye umugore, ibyo ni amatakirangoyi, ntabyo numvise, ntabyo nzi.

Urukiko rwanzuye muri uru rubanza ko isomwa ryarwo riri tariki ya 16 Gashyantare 2018 ku i saa cyenda z’igicamunsi aho n’ubundi urubanza rwaburanishirijwe.

Muri uru rubanza, hari uwitwa Louis washyizwe mu majwi n’abaturage ariko nta wahawe ijambo ngo amuvugeho, abaturage bavuga ko ngo yaba nawe yaratemye Nyakwigendera ariko muri Dosiye ntaho yagaragajwe.

Umwe mu baturage bahawe ijambo n’urukiko, yagarutse ku bikomere ngo byari ku mutwe wa Nyakwigendera ndetse ngo muganga akaba yarabivuzeho ariko ngo muri Dosiye ntaho bivugwa.  Abaturage bavuga ko uyu nawe yagakwiye kugaragara muri Dosiye akagira ibyo abazwa, cyane ko na mudugudu yakomoje ku kuba yarahuye nawe (Louis)muri iryo joro afite inkota amubwira ko Kubwimana yishe Harerimana Denis.

Kuzanwa kwa Kubwimana Aimable aho yakoreye icyaha akaburanishwa, byashimishije abatari bacye mu baturage baganirije intyoza.com ariko bagaragaza ko ku rundi ruhande hakwiye kujya hakoreshwa indangururamajwi ku gira ngo bose babashe gukurikirana dore ko baba bitabiriye ari benshi, bityo ngo kumva umuntu nta ndangururamajwi biragora kubera ubwinshi bw’abaturage rimwe na rimwe baba ngo banajujura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →