Huye-Simbi: Barasaba ubufasha bw’Akarere nyuma y’ibikorwa remezo bubakiwe na World Vision

Abatuye mu Murenge wa Simbi, Akagari ka Gisakura ho mu Karere ka Huye bahangayikishijwe n’ivomo bubakiwe na World Vision- Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta. Amazi yaryo aboneka rimwe mu cyumweru. Basaba ubufasha bw’ubuyobozi bw’Akarere ngo iri vomo ribashe gutanga amazi iminsi yose.

Nzungizi Samuel, Umuturage mu kagari ka Gisakura agira ati Nibyo koko turishimira ko World vision yatwubakiye ivomo, ariko kandi rifite ikibazo. Rizana amazi rimwe mu cyumweru kandi buriya haramutse hagize nk’Umuyobozi uhagera wasanga ikibazo cyakemuka.”

Nsengiyumva Aimable, umuyobozi wa world vision mu kiswe classter ikorera mu karere ka Huye, avugako kuba abaturage nta mazi babona ahagije byatewe nuko umushinga wa world vision nta bushobozi wari ufite buhagije. Agira ati“ Byatewe n’uko ubushobozi twari dufite bwo kubaka ivomo mu kagari ka Gisakura butari buhagije. Akomeza avuga ko uruhare rwa Leta narwo rukenewe.

Si gusa ikibazo cy’amazi yatanzwe na World Vision abaturage bavuga ko babona rimwe mu cyumweru, banahangayikishijwe n’Ivuriro ryubatswe na World Vision kubwo kutagira ibikoresho bihagije ndetse n’abakozi bayo bataboneka amasaha y’umugoroba.

Munganyinka Athanasie agira ati Iri vuriro ryubatswe na World vision, rijya ridufasha, kuko mbere umuntu yarembaga bigasaba ko ajya kwivuriza ku kigo nderabuzima kiri hafi yumurenge wa Simbi, byafataga isaha irenga kugirango uhagere, gusa na none ntirikora neza, kuko ku mugoroba ntiwabona aho wivuriza mu gihe uhuye nimpanuka, cyangwa ngo wivuze nubundi burwayi. Abakozi barikoramo baba bamaze gufunga bitahiye.”

Amazu y’ivuriro.

Umukozi wa World Vision, bwana Nsengiyumva Aimable avuga ko icyo basabwaga gukora bagikoze, ko ibindi bitari mu nshingano zabo. Agira ati ” World vision, icyo yagombaga gukora cyarakozwe. Mu masezerano twari dufitanye nakarere, yari ayo kuvugurura inyubako zari zishaje, mubyo akarere katubwiye kari kadukeyeho, byaribyo. kandi ni nabwo bushobozi twari dufite.

Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’Akarere ka Huye kuri ibi bibazo agira ati “Ikibazo cyamazi turi kugishakira umuti. Ubu muri kariya gace kagisakura kimwe n’utundi tugari twahariya mu murenge wa Simbi turi kujyana amatiyo yamazi dufatanyije na WASAC kugirango turebe ko hagezwa amazi ahagije.

Ku kibazo cy’ivuriro(Poste de Sante), ifunga hakiri kare agira ati “Ikibazo cya Poste de santé ifunga kare, icyo cyo nticyumvikana kuko hariya hagomba kurara umuganga wakira abarwayi igihe cyose, ubwo rero niba hari ikosa rikorwa ryo gufunga poste de santé cyaba ari ikibazo gikomeye kandi tugiye gukurikirana vuba vuba.

Ikibazo cy’amazi meza ntabwo gihangayikishije gusa aba baturage b’Umurenge wa Simbi. Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye usanga ikibazo cy’amazi meza kandi yegereye abaturage ari gihangayikishije abatari bacye. Abaturage hirya no hino muri aka karere basaba ko ubuyobozi bw’Akarere bugihagurukira bityo bakabona amazi meza kandi abegereye.

Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com 

Umwanditsi

Learn More →