• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Kamonyi: Ihuriro ry’Abanyerunda ryakusanije arenga Miliyoni 10 yo kugura Imodoka y’Isuku n’Irondo

Umwanditsi
February 12, 2018

Kuri iki cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018 mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, hateraniye ihuriro ry’Abanyerunda ryiga ku ruhare rwabo mu iterambere ry’uyu murenge. Kimwe mubyo bakoze ni ugukusanya umusanzu wo kwigurira imodoka y’Isuku n’irondo.

Mu nama y’Ihuriro ry’Abanyerunda hamwe n’inshuti zabo zaturutse hirya no hino mu gihugu yateranye kuri iki cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018, hakusanijwe umusanzu wo kwigurira imodoka y’Isuku n’irondo ifite agaciro ka Miliyoni 22 y’u Rwanda.

Muri Miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda akenewe ngo iyo Modoka iboneke, abagize iri huriro bakusanije agera kuri Miliyoni icumi n’ibihumbi mirongo itandatu y’u Rwanda( 10,060,000Fr). Bavuga ko igikorwa gikomeza kuko ngo hari abatabashije gutanga ndetse ngo hakaba n’abataje kandi bafite ubushake bwo kugira icyo bakora.

Ihuriro ry’Abanyerunda, ryashinzwe mu mwaka wa 2012 hagamijwe ko abaturage ba Runda bagira uruhare mu gufasha Leta mu bikorwa bitandukanye biturutse mu bushobozi bwabo aho gutegereza gusa ibikorwa bivuye muri Bije (Budget ) ya Leta.

Abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque, Intumwa za Rubanda, Abikorera hamwe  n’Inzego zitandukanye bitabiriye inama y’iri huriro.

Minisitiri Harerimana, Yashimye cyane abagize iri huriro ubushake n’umurava bagaragaje mu kwishyira hamwe bagamije gutanga imbaraga zabo mu kunganira Leta mu bikorwa byayo ari nabyo byabo. Yabijeje inkunga yose ishoboka ya MINALOC.

Insanganyamatsiko y’iri huriro yagiraga iti ” Muze Dufatanye Twubake Runda Twifuza.” Umurenge wa Runda utuwe n’abaturage bagera ku 38,825 ku buso bwa Kilometero kare 50,1. Abatahise batanga amafaranga biyemeje bihaye amezi atarenze abiri bakaba barangije kwesa umuhigo wabo mu gihe ihuriro ryanzuye ko mu kwezi kwa gatandatu iyi modoka izaba yaguzwe. Urwego rwa DASSO mu karere ka Kamonyi rwatanze inkunga yarwo ndetse rwiyemeza kuzatanga umushoferi uhoraho w’iyi modoka aho gushaka undi uhembwa kandi bifitemo abashoferi.

Ihuriro ry’Abanyerunda, ryifuje kandi ko mu igurwa ry’iyi modoka Leta yazarifasha mu kurisonera imisoro mu gihe cy’igurwa ryayo. Imihigo yahizwe ni iyo kugeza muri 2020.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga