Kamonyi: Abaguze ubutaka bagamije kuzabugurisha ku biciro bihanitse bameze nk’abari mu manegeka

Umuntu waguze ubutaka mu karere Kamonyi akaba abubitse igihe ategereje ku bugurisha ku giciro gihanitse ashobora kubwamburwa. Mu nama y’Abagize ihuriro ry’Abanyerunda yabaye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2018 hatangajwe ko hagiye gukurikizwa itegeko rigena imicungire n’imitunganyirize y’Ubutaka.

Inama y’Ihuriro ry’Abanyerunda yateranye kuri iki cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018 mu murenge wa Runda, yarangiye hagaragajwe ko umuntu wese waguze ubutaka muri uyu murenge agamije kuzabucuruza kubiciro bihanitse cyangwa se bukaba butabyazwa umusaruro bijyanye n’icyo itegeko ry’ubutaka rivuga hagiye gufatwa ingamba zishingiye ku itegeo rirebana n’ubutaka n’ikoreshwa ryabwo.

Muri iyi nama, bamwe mu bafite ibikorwa bitandukanye bifuza gukora bavuze ko babangamiwe bikomeye n’ibiciro by’ubutaka bihanitse muri uyu murenge wa Runda byashyizweho n’abantu babuguze ubutaka mu bihe byashize, aho ubu ngo babubikiye kunama kubaje babushaka ngo bashyireho ibikorwa byabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage wari witabiriye iyi nama ari nawe wari umushyitsi mukuru, Cyriaque Harerimana yabwiye Abanyerunda by’umwihariko abikorera bashaka kubyaza ubutaka umusaruro ko batagomba gukangwa n’abantu baguze cyangwa bafite ubutaka ariko bakaba batabukoresha ibyo itegeko rivuga.

Yasabye ubuyobozi bw’akarere kubahiriza ibyo itegeko ry’ubutaka rivuga kandi hakanubahirizwa uko rigena ibiciro by’ubutaka aho kugira ngo abantu bashakire indonke mu bandi.

Yagize ati ” Ikintu gikomeye muri gahunda zo guhindura imibereho y’abaturage tuyigira myiza, nta nakimwe dushaka ko kiyibangamira. Niba hari uwaje akagura ubutaka ategereje ngo azabucuruze mu buryo butaribwo, abonemo indonke bigatuma bibangamira iterambere ryakabaye ribaho, ibyo ni ibintu tuzarwanya cyane. Dufite amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka, ayo turasaba akarere ko kabyubahiriza.”

Minisitiri Harerimana, avuga ko ikitaweho ari inyungu na gahunda za Leta zi zamura abaturage, ko rero uzanye igikorwa cy’ishoramari rifitiye inyungu abaturage hatazitabwa kuri wawundi ushaka gucuruza ubutaka mu nyungu ze bwite zidafitiye abaturage akamaro. Avuga ko ibi bizakemurwa hakurikijwe amategoko n’amabwiriza ariho.

Itegeko No 43/2013 RYO KUWA 16/06/2013 rigenga Ubutaka mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 40 rivuga ko Ubutaka bwitwa ko bufashwe neza kandi ko bubyazwa umusaruro ari ubutaka bwatunganyijwe, buriho ibihingwa cyangwa inyubako, uburiho amashyamba, ubuhinge bwateguriwe guterwamo imyaka, ubutaka bumaze gusarurwamo imyaka bwarajwe mu gihe kitarenze imyaka itatu (3)…

Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko; Ubutaka bushobora kwamburwa nyirabwo ari uburi mu byiciro bikurikira ;

1° ubutaka bwafatiriwe nk’uko biteganijwe mu ngingo ya 52 y’iri tegeko, bugasubizwa

nyirabwo ariko akananirwa kubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 56 y’iri tegeko;

2° ubutaka bwafatiriwe bukamara imyaka itarenze mirongo itatu (30), ariko nyirabwo ntasabe kubusubizwa;

3° ubutaka buri mu mbago z’umujyi aho igishushanyo cy’ikatwa ry’ibibanza cyemejwe n’inzego bireba ariko bukaba bumaze imyaka itatu (3) ikurikiranye budakoreshwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →