Ruhango: Umurenge wa Ruhango muri gahunda idasanzwe yiswe”Quick Service delivery week”

Quick Service Delivery Week, ni uburyo bushya bwo kwegera abaturage bwashyizweho n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango. Ubu buryo bugamije ahanini kwegera abaturage, kubakemurira ibibazo basanzwe iwabo ku mudugudu. Ni gahunda itangira tariki 14 Gashyantare kugeza tariki 6 Mata 2018.

Gahunda y’ibikorwa bidasanzwe yiswe “Quick Service Delivery Week”, ije gufasha ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango kwegera abaturage mu buryo budasanzwe, mu tugari 8 tugize uyu murenge, imidugudu 127, ku buso bungana na Kirometero kare 97,02 n’abaturage basaga 68097.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ruhango bwana Nahayo Jean Marie, yatangarije intyoza.com ko ishyirwaho ry’iyi gahunda idasanzwe baritekereje ku mpamvu z’uko abaturage bagana umurenge bashaka Serivise ari benshi, ko rero bagomba kwegerwa bagakemurirwa ibibazo aho bari bityo bagakora neza imirimo yabo biteza imbere.

Yagize ati ” Kubera ubunini bwumurenge ndetse nubwinshi bwabaturage bakeneye guhabwa serivise, usanga buri munsi ku biro byumurenge haba hari abantu benshi. Hakenewe rero ko ubuyobozi bwUmurenge bufata ingamba zihariye zigamije gufasha abatuye Umurenge kubona serivisi zose bakeneye vuba kandi batavunitse.”

Akomeza agira ati ” Nubwo gusura utugari ari inshingano zumurenge ariko hateguwe ko bizakorwa mu buryo budasanzwe, aho abakozi bose bazaba bari mu kagari kamwe bagafasha abaturage gukemura ibibazo byose bibangamira imibereho myiza yabo ari byo byiswe “Quick Service Delivery Week.”

Gitifu Nahayo, atangaza kandi ko intego nyamukuru y’iki gikorwa ari “Ukwegereza Serivisi Abaturage. Ko kandi intego zihariye ari; Gukemura Ibibazo  by’Abaturage no kurangiza Imanza, Gufasha ubuyobozi bw’Akagari kunoza imikorere, Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo, Ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za Leta hamwe no  gusura ingo zisaga 6350 mu murenge wose.

Bimwe mu bikorwa bizibandwaho ni; Amakayi yimihigo mu ngo, Imihigo yakagari n’umudugudu, Isuku mu ngo, ku mubiri n’aho abantu batuye, Uturima twigikoni, Ubuhinzi nubworozi, Kwirindira umutekano, Kwitabira inama zitandukanye zitegurwa nubuyobozi, Ubwisungane mu kwivuza, Kurwanya ibiyobyabwenge, Gufata neza ibikorwa remezo, Gusura ibigo byamashuri hamwe no Gufatanya nabatugare muri siporo rusange yo kuwa gatanu nyuma ya saa sita.

Ibyitezwe muri ibi bikorwa nk’uko Gitifu Nahayo abitangaza ni ; Ukuba abaturage bazumva imihigo yumurenge bakarushaho kuyigira iyabo ndetse ngo bakumva uruhare rwabo mu kuyishyira mu bikorwa. Abaturage ngo bazarushaho kandi kunoza isuku haba mu ngo cyangwa ku myambaro. Abaturage bazarushaho gusobanukirwa nubwisungane mu kwivuza, Gahunda yo kuvugurura urutoki no gukoresha ifumbire izarushaho kwihuta.

Binyuze muri iyi gahunda kandi, Abaturage ngo bazumva uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge banatanga amakuru ku gihe. Bazigishwa uruhare rwabo mu gufasha bagenzi babo bagenda basigara inyuma muri gahunda zimwe nazimwe (aha batanga urugero ngo nk’abadafite ubwiherero), Ibibazo byazaga ku murenge ngo bizagabanuka, Imyumvire yabaturage kuri gahunda zitandukanye za Leta izazamuka.

Utugari tugize Umurenge wa Ruhango uko ari 8 tuzasurwa mu buryo bukurikira; Akagari ka Buhoro, Gikoma, Musamo, Tambwe, Munini, Bunyogombe, Rwoga, Nyamagana. Igikorwa cyo gusura kizajya gitangira kuwa kabili wa buri cyumweru gitangirire mu nteko zabaturage. Igikorwa kizajya gisozwa kuwa gatanu abakozi bumurenge bakorana siporo nabaturage bakagari kasuwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge butangaza ko igikorwa cya  Quick Service Delivery Week kizarangira abaturage bumvise uruhare rwabo mu kwesa imihigo. Mu gikorwa cyo gusura abaturage, abagize itsinda ngo bazajya bajyana n’abagize komite nyobozi z’imidugudu kugirango nabo bumve uko abo bashinzwe bahagaze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →