Kamonyi: Umugabo ateye undi ibyuma munda no ku kaboko, akizwa n’amaguru

Mu rukerera rw’uyu wa gatanu tariki 16 Gashyantare 2018 hafi y’isantere y’ubucuruzi ya Gihara mu murenge wa Runda, umugabo akomerekeje bikomeye uwitwa Mwerekande ajyanwa kwa muganga naho undi akizwa n’amaguru.

Mu mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara ho mu murenge wa Runda, murukerera rw’uyu wa 16 Gashyantare 2018 ku i saa kumi n’iminota 20, umugabo witwa Ntirenganya Emmanuel mwene Munyabuhoro ateye ibyuma munda no ku kaboko uwitwa Mwerekande Emmanuel w’imyaka 32 y’amavuko.

Ntirenganya, akimara gutera mugenziwe ibyuma yakijijwe n’amaguru arahunga mu gihe uyu Mwerekande yahise ajyanwa mu kigo nderabuzima cya Gihara ngo abashe gukurikiranwa n’abaganga aho bivugwa ko ashobora koherezwa mu bitaro bya Rukoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihara, Madamu Umulisa Lea yemereye intyoza.com ko amakuru y’uru rugomo rwavuyemo gukomeretsa hakoreshejwe ibyuma ari impamo, ko ndetse aba bombi ngo bari basanzwe barananiranye, aho ngo badasiba gufungwa bazira ibyaha bitandukanye.

Amakuru kuri aba bagabo bombi, avuga ko ari abantu bananiranye bibera mu isantere y’ubucuruzi ya Gihara, kenshi ngo babarizwa muri gereza. Uyu Mwerekande watewe ibyuma ngo yari amaze iminsi ateye abasore babiri baba Kicukiro ibyuma, mu gihe Ntirenganya ngo yashakishwaga kubera ubujura, yari kandi akubutse muri gereza. Uko ari babiri ngo babarizwa mu byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, urugomo n’ubujura.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →