Kamonyi: Kamwe mu tubari tuzwi i Runda kafungiwe igikoni kazira umwanda n’inyama zitujuje ubuziranenge

Inyama zifashishwa mu gutunganya Zingaro zabaye intandaro yo gufungwa kw’Igikoni cy’akabari k’ahazwi nko kuri Etage ku Ruyenzi(La Luz de la Luna). Ubwo ikipe y’ubuyobozi bw’Umurenge yasuraga aka kabari n’igikoni, hasanzwe umwanda n’inyama zitujuje ubuziranenge hafatwa icyemezo gifunga igikoni.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda ubarizwamo akabari k’ahazwi nko kuri Etage ( La Luz de la Lina), bushinja aka kabari umwanda wanatumye gacibwa amande y’ibihumbi cumi, mu gihe igikoni cyafunzwe kikanacibwa amande y’ibihumbi 50 y’u Rwanda kizira inyama zahasanzwe zitagira ibyangombwa byerekana ubuziranenge bwazo.

Umutesi, wabwiye intyoza.com ku murongo wa terefone ko ariwe nyiri akabari kuko yahamagwawe kuri nomero ziri ku cyapa cy’aka kabari, ntahakana ko inyama zahasanzwe koko zitagiraga ibyangombwa, gusa ngo nawe yatunguwe no kubona izo nyama ariko agashinja umukozi bohereje kuzigura kuba nyirabayazana.

Yagize ati ” Inyama bavuze nyine ngo ntabwo zemewe reka bazimene. Uwagiye kuzizana nta cyemezo cy’uko zapimwe yazanye, ni mushya ntabwo yari abisobanukiwe. Nanjye ntabwo nari nageze mu gikoni, twabirebye biradutangaza, iyo tubibona mbere ntabwo twari kwemera ko abikoresha.”

Icyapa cy’akabari k’ahazwi nko kuri Etage ku Ruyenzi.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ati ” Mu igenzura turimo ry’ahahurira abantu benshi, twasanze mu gikoni cyaho hari umwanda ariko hari n’inyama zidapimye, izo abantu bakunda kwita zingaro, twifashishije umuvuzi w’amatungo w’umurenge twafashe umwanzuro wo gutaba izo nyama kuko nta cyemezo cy’ubuzima bwazo twari tubonye, tubaca amande y’ibihumbi 50 dufunga n’icyocyezo ku gira ngo tuzabagire inama hanyuma bage banakurikiza amabwiriza cyane cyane nk’aba b’ibiribwa kuko bashobora guteza ibibazo byinshi mu buzima bw’abaturage.”

Dore zimwe mu nyama zabonywe uko zari zimeze.

Igikorwa cy’ubugenzuzi bw’isuku cyane ahahurira abantu benshi cyatangijwe n’Umurenge wa Runda kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2018 kigamije ahanini kwimakaza umuco w’isuku, guhwitura abantu babigendamo gahoro cyangwa se abo usanga barimakaje umwanda. Ni igikorwa kizakomeza nkuko Gitifu Mwizerwa yabitangaje, ufatiwe mu kutubahiriza ibisabwa mu isuku acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →