Kamonyi: Umubyeyi w’imyaka 55 yishwe, umurambo ukururirwa munsi y’umuhanda
Ahagana mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2018 mu murenge wa Kayenzi, Akagari ka Kayanza habonywe umurambo w’umubyeyi witwa Mukangarambe wishwe n’abantu bataramenyekana.
Ku i saa kumi n’ebyiri za mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gashyantare 2018 mu Kagari ka Kayonza, Umudugudu wa Kigwene habonetse umurambo w’umubyeyi witwa Mukangarambe Gaudence w’imyaka 55 y’amavuko wishwe n’abantu bataramenyekana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Mandera Innocent yahamirije intyoza.com amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi.
Yagize ati ” Nibyo koko umubyeyi Mukangarambe yabonywe yishwe n’abantu bataramenyekana, hari abakekwa batawe muri yombi bajyanwa kubazwa, umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Remera-Rukoma naho abo bafashwe bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi.”
Mandera, yatangaje kandi ko nk’ubuyobozi bahise bajya ahakorewe ubu bugome guhumuriza no gufata mu mugongo abaturage, ariko kandi ngo no kubashishikariza kurushaho kwicungira umutekano no kumenya gutanga amakuru.
Nyakwigendera Mukangarambe Gaudence yabanaga n’umwana we umwe mu gihe undi ari ku ishuri. Amakuru agera ku intyoza.com ahamya kandi ko uyu nyakwigendera yishwe yari ajyanye ibijumba ku isoko.
Intyoza.com