Rubavu: Biravugwa ko ubuzima bw’Abantu batanu bamaze gutwarwa n’imvura

Imvura ikomeye iguye kuri uyu mugoroba wa tariki 3 Werurwe 2018 mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rubavu yangije byinshi harimo no gutwara ubuzima bw’Abantu. Ibyangijwe ni byinshi ndetse haracyakorwa ubutabazi no gukusanya amakuru.

Ahagana ku i saa kumi z’uyu mugoroba wa tariki 3 Werurwe 2018 mu bice bitandukanye bigize imirenge y’Akarere ka Rubavu haguye imvura idasanzwe yangiza byinshi ndetse itwara ubuzima bw’abantu batari bake.

Alphonsine Niyigena, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, umwe mu yibasiwe n’iyi mvura yabwiye intyoza.com ati ” Ryabara uwariraye, birarenze. Abantu imvura yababujije kuva mu nzu, kugeza ubu ntabwo amakuru yose aramenyekana, ariko amakuru dufite, batanu amazi amaze kubatwara.”

Akomeza agira ati ” Ibyo aribyo byose ntabwo twavuga ko aribo gusa kuko hari abatari bamenyekana, buriya abantu barabimenya ari uko imiryango yongeye guhura byibuze buri wese arebe mube niba nta watembanywe n’umuvu.”

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangarije intyoza.com ko imvura nyinshi yaguye ikinjira mu nzu z’abaturage ndetse ikangiza byinshi. Avuga ko nk’ubuyobozi kugeza saa mbiri n’iminota 48 z’iri joro bari bakiri kumwe n’abaturage mu butabazi ndetse banakusanya imibare yose y’ibyangijwe n’iyi mvura idasanzwe.

Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com avuga ko imirenge ya Kanama, Nyakiriba na Nyundo ariyo yibasiwe bikomeye n’iyi mvura idasanzwe. Yangije byinshi mu bikoresho by’abaturage, imyaka ndetse yangiza amazu kuko ahenshi yinjiye imbere aho bamwe ngo bashobora kuba baraye ku gasozi, ubuzima bwa bamwe kandi bwahagendeye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →