Perezida Museveni, yirukanye mu mirimo Minisitiri w’Umutekano wa Uganda hamwe n’ukuriye Igipolisi

Umukuru w’Igihigu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yirukanye mu mirimo Lt Gen Henry Tumukunde wari Minisitiri w’umutekano, yirukanye kandi Gen. Kale Kayihura wari ukuriye Polisi ya Uganda.

Perezida Muzeveni wa Uganda, yahisemo kwirukana mu mirimo Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Lt Gen Henry Tumukunde hamwe na Gen. Kale Kayihura wayoboraga Polisi ya Uganda. Kwirukanwa mu mirimo kw’aba bategetsi bibaye nyuma y’igihe kitari gito hari umwuka utari mwiza watumaga hapfa byinshi mu mirimo bari bashinzwe.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Lt Gen. Henry Tumukunde yahise asimbuzwa Gen. Elly Tumwine mu gihe Gen. Kayihura yasimbujwe uwari asanzwe amwungirije Okoth Ochola.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Museveni yavuze ati ” Mu bubasha mpabwa n’itegeko Nshinga, Nashyize Gen Elly Tumwine ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano. Nagize kandi bwana Okoth Ochola umukuru wa Polisi(IGP). Azungirizwa na Brig Sabiiti Muzeei.”

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →