Kamonyi-Ngamba: Abahawe Mituweli z’impimbano nti bavurwa

Imiryango 23 mu bice bitandukanye by’umurenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, bahawe mituweli z’impimbano, bituma abakomoka muri iyi miryango basaga 100 badahabwa ubuvuzi.

Ikibazo cya mituweli z’impimbano mu Murenge wa Ngamba, cyamenyekanye ubwo bamwe mu baturage bajyaga kwa muganga kwivuza, maze abashinzwe gusuzuma mituweli bagasanga izo abaturage bafite zitari mu mashine (zitazwi)! Ibi byatumye badahabwa ubuvuzi. Izi mituweli bamwe bazimaranye amezi asaga atanu batazi ko ari impimbano.

Umukozi w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) mu kigo nderabuzima cya Karangara mu Murenge wa Ngamba utarashatse kugira byinshi atangaza, yemeza ko mugenzi we, ariwe wahaye abaturage amakarita ya mituweli z’impimbano. Yabwiye intyoza.com ko ikibazo bakimenye ubwo abaturage bazaga kwa muganga maze bazisuzuma muri mudasobwa bagasanga zitanditse mo.

Ntibiringirwa Emmanuel, yahawe mituweli adashobora kwivurizaho, kimwe n’abandi bo mu muryango we, agira ati ″ Tujya kwivuza magendu kandi twarishyuye mituweli″

Yongeye agira ati ” Ubu ntabwo twajya kwivuza ngo bikunde, urayijyana bagahita bayifata( ntabwo zanditse muri mudasobwa). Mu midugudu haba inama bakadusoma mu badafite mituweli. Twajyaga ku kigo nderabuzima umudamu ukora muri mituweli tukamwishyura akaduha amakarita, akadutereraho kashe tukumva ko nta kibazo. Twamenye nyuma ko amafaranga yayiriraga ikarita ntazishyire muri mudasobwa, twaramwizeraga kuko niwe watwakiraga kandi twari tumaranye igihe, twaranamutumaga.”

Budapfuye Gaburiheli, atuye mu kagari ka Kazirabonde yishyuye mituweli z’umuryango we ugizwe n’abantu 11, avuga ko nta serivise yaziboneraho.

Agira ati ” Nishyuye mituweli z’abantu 11 binyuze mu kimina, bucyeye umwana wanjye ajya kwivuza bamubwira ko mituweli zituzuye aragaruka, bucyeye harwara undi wa kabiri agiye bamutuma mituweli zose z’umuryango ngo barebe, azigejejeyo barazihamana ataha nta n’ikinini na kimwe ahawe, turibaza icyo amafaranga ibihumbi 33 twatanze byatumariye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngamba, Niyobuhungiro Obed yemera ko ikibazo gihari, ko ndetse abaturage bamaze kumenyekana basaga ijana.  Avuga kandi ko nk’umurenge ubu ntacyo bakora, uretse kwiyambaza urwego rwa Polisi!

Agira ati ” Imiryango tumaze kumenya ni 23 igizwe n’abantu 116 yahawe mituweli z’impimbano( ibicupuri). Ikibazo cy’aba baturage twagishyize mu maboko ya Polisi  kugira ngo igikurikirane, kuko n’uwabahaye izi mituweli yabuze! Turashishikariza abaturage kongera kwishyura hanyuma bagategereza ko uwabikoze azabiryozwa nabo bagasubizwa ibyabo.”

Nyiramana Charlotte, atuye mu Mudugudu wa Bigobe, Akagari ka Kazirabonde, yishyuye Mituweli z’abantu bane ariko abwirwa ko adashobora kuzivurizaho kuko zitabonwa muri mudasobwa, yasabwe kongera kwishyura bwa kabiri.

Agira ati ” Ni akarengane gusabwa kwishyura bwa kabiri kandi mu kuri uwo twahaye amafaranga ari umukozi wa Leta, ku byemera ni amaburakindi. Dusabwa kujya kuri SACCO tukongera tukishyura ku bashoboye kubona amafaranga kuko si mpamya ko ari benshi bazayabona, uwo uhuye nawe yarishyuye usanga arira, benshi bahitamo kujya muri magendu, amafaranga yacu yapfuye iki ko nta n’uwayacuruje nibura ngo yunguke.”

Ikibazo cy’abaturage batabasha kubona serivise z’ubuzima mu murenge wa Ngamba ntabwo kiri gusa muri aba 116 bagaragaye, ubuyobozi buvuga ko hashobora kuba hakiri n’abandi hirya no hino. Kubona serivise z’ubuvuzi ngo ntabwo bishoboka batongeye kwishyura kandi bakabikora banyuze muri SACCO, abaturage nabo ni amarira n’agahinda bibaza uko bazarenganurwa. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bategereza ibizava mu iperereza rya Polisi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →