Ingabire Victoire,yabaye intandaro y’igitabo cyiswe “Qui manipule qui”

Alain Mukuralinda, wabaye mu bushinjacyaha bw’u Rwanda yashyize hanze igitabo kivuga ku buzima bwa Ingabire Victoire mu gihe cy’urubanza rwe. Iyandikwa ry’iki gitabo ngo ryatewe no kuba Alain Muku aho anyuze hose abantu bamubaza ibya Ingabire n’urubanza rwe.

Alain B. Mukuralinda, kuri uyu wa kane tariki 8 Werurwe 2018 yashyize ahagaragara igitabo yise ” Qui manipule qui”, iki gitabo ngo ni igisubiza ibibazo by’abakunze kuvuga ko u Rwanda rwahimbye ibimenyetso mu rubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza.

Amurika iki gitabo, Alain Muku yavuze ko intandaro yo kucyandika yaturutse ku guhora abazwa aho agiye hose ibya Ingabire.

Yatangaje ko kuva yahagarika akazi mu myaka itatu ishize, ngo aho anyuze hose bamubaza ibya Ingabire mu gihe cy’urubanza, ababimubaza ngo ugasanga bagendera ku marangamutima yabo. Ibyo guhora bamubaza kuri ingabire n’ibyabaye mu gihe cy’urubanza rwe ngo byatumye afata umwanya wo kwandika igitabo, bityo ngo ajye aganira nabo baramaze gusoma mu gitabo ibyabaye.

Muri iki gitabo, Alain Muku agaragaza mu buryo bwimbitse iby’urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, uko ibimenyetso byagendeweho byagiye biboneka n’uburyo ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntaho buhurira no kuba bwari guhimba ibimenyetso.

Yagaragaje kandi muri iki gitabo ko hari ibimenyetso byatahuwe mu rugo rwa Ingabire aho yabaga mu gihugu cy’ Ubuholandi, byagaragazaga uburyo hari inama yagiranaga n’abo muri FDLR, hari kandi amafaranga yajyaga yohereza muri Congo mu barwanyi bagombaga ku mufasha mu mugambi we, byose byatahuwe iwe n’ibindi.

Alain B. Mukuralinda, yatangarije imbaga y’abitabiriye imurika ry’igitabo ” Qui manipule qui” bari biganjemo abanyamakuru ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwari bufite ndetse bigashingirwaho mu guhamya ibyaha Ingabire Victoire Umuhoza ko ahubwo byari bike, ngo hari n’ibyagiye biboneka nyuma, ariko na none ngo ibyabonetse byari bihagije ngo ahamwe n’ibyaha yashinjwaga.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →