Nyabihu: Aterwa ishema no guheka umwana we kandi ari umugabo, abandi ngo bibananiza iki

Kubona umugabo mu nzira agenda ahetse umwana, abatari bake mu banyarwanda babibona mu buryo bugayitse, ngo si umuco n’ibindi. Bitandukanye n’imyumvire ya Davide Nkundibiza utuye mu kagari ka Guriro, Umudugudu wa Rubungo mu Murenge wa Jenda.

Davide Nkundibiza, atuye mu Murenge wa Jenda, Akagari ka Guriro ho mu Mudugudu wa Rubungo, guheka umwana yibyariye ngo ni ishema kuriwe. Iyo yumvise umuntu uvuga ngo dore umugabo uhetse umwana ngo abyumva nk’indi mbaraga ituma ahubwo abandi bagabo bakwiye kumva ko guheka uwo wabyaye atari ibiharirwa umugore, atari igisebo.

Agira ati ” Mbere nta mugabo wahekaga umwana ariko ni iby’abantu babaga bishyiramo ngo ni umuco. Ko ari uwawe wabyaye, ko ari amaraso yawe, uyahunga ute, uyaharira nde wundi, umugore!? Ni uw’umugore gusa se!?, Mu gihe ufite umwanya, ufite imbaraga n’umugongo wo ku muheka numva kandi mbona nta gisebo kuko ni wowe wamubyaye.”

Nkundibiza akomeza agira ati ” Numva ahubwo nezerewe cyane, uzi iyo bavuze bati dore umugabo uhetse umwana, numva hari ikintu bagiye kunyigiraho, ko babona ko abagore ataribo dukwiye guharira uwo murimo kandi mu kuri uwo duheka ari uwo twafatanije kubyara, kuri njye ni ishema rikomeye. Byose bituruka mu bufatanye, urukundo n’ubumwe buri hagati yawe n’umugore wawe.”

Mu guterwa ishema no guheka umwana yibyariye, Nkundibiza Davide akangurira abagabo bagenzi be kumva ko nta pfunwe, nta baranseka kandi uhetse umwana wawe. Anakangurira abagabo bagenzi be gufata neza abagore babo birinda ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa umugore ndetse n’umwana ngo kuko ridindiza iterambere ry’urugo rikanasenya umuryango. Avuga ko abagabo babishatse ihohoterwa ryacika burundu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →