Kamonyi: Pasitori yatawe muri yombi azira gusengera mu rusengero rwafunzwe

Mu gihe muri Kamonyi hamaze iminsi inkubiri yo gufunga insengero z’amadini n’amatorero zitujuje ibyangombwa, Pasiteri wafunguye urusengero rwafunzwe mu murenge wa Nyamiyaga yatawe muri yombi. Kurenga ku mabwiriza afunga urusengero akarufungura nta burenganzira ni kimwe mu byamukozeho.

Sinzibiramuka Pierre, umupasitori mu itorero ryitwa Revival Faith Center Ministries yatawe muri yombi kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya mugitondo ubwo yarengaga ku cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwafunze urusengero rwe kubwo kutuzuza ibyangombwa.

Mbonigaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga yahamirije intyoza.com itabwa muri yombi ry’uyu mupasitori. Yagize ati ” Hari umupasiteri, twari twababwiye ko batagomba kuhasengera, uyu munsi twasanze barimo bahasengera, ni mu kagari ka Mukinga, umudugudu wa Nyabubare.”

Mbonigaba, yavuze kandi ko hatabayeho gufunga gusa insengero kuko ngo hari n’izagiye zihabwa igihe cyo kuba zujuje ibisabwa. Avuga ko ibyarebwaga ahanini ari aho insengero zikorera kuko ngo hari izo wasangaga zikorera mu nzu z’ubucuruzi cyangwa se mu nzu yo kubamo ari naho urusengero ruri, hari kureba kandi ubwiherero, izidapavomye, kutagira intebe, ibyangombwa bibemerera gukora n’ibindi.

Pasiteri Sinzibiramuka Pierre, ubwo twavuganaga n’ubuyobozi yari yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina. Insengero zashyiriweho ingufuri ngo kugira ngo zongere gusengerwamo ni uko zizaba zujuje ibisabwa, izahawe igihe kandi nazo ngo zitacyubahirije zizafungirwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →