Kamonyi: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Mugina bakoze isuku ku Rwibutso baganira byinshi

Komite ishinzwe gutegura Kwibuka mu Murenge wa Mugina na Nyamiyaga, ifatanije n’ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere n’Umurenge hamwe n’abandi baba Kigali na Kamonyi, kuri uyu wa 10 Werurwe 2018 bahuriye ku rwibutso rushyinguyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakora isuku. Banaganiriye ku gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 giteganijwe mu minsi mike isigaye.

Mudahinyuka Edouard, akuriye Komite ishinzwe gutegura Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mugina na Nyamiyaga, yabwiye intyoza.com ko igikorwa cyo kuza gukora isuku ku rwibutso rubitse amateka y’Ababyeyi, Abavandimwe n’inshuti ari igikorwa gikwiye kandi kiba cyateguwe, uretse no kuba igihe cyo Kwibuka cyegereje, abagiye ngo bagomba kuba ahantu harangwa n’isuku.

Yagize kandi ati ” Abo mu Murenge wa Mugina na Nyamiyaga twibona kuri uru rwibutso, bamwe nti tuba tuhaheruka, yego tuziko haba hameze neza ariko igikomeye kwari no guhura n’abanyamuryango ba Mugina na Nyamiyaga, tugahurira ku rwibutso tukajya mu mwuka wo gutegura Kwibuka ku Nshuro ya 24. Twabihaye umurongo, ibizakorwa turabitekereza.”

Mudahinyuka, avuga ko icyo nka Komite basaba muri rusange ari ukwitabira ku bwinshi igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 , kugira uruhare mu bikorwa byose byo kwibuka. By’umwihariko, abarokotse ngo barasabwa kuzamura abafite intege nke, cyane ko ngo buri mwaka bagira umuntu umwe utishoboye baremera, bakamuha Inka cyangwa inzu. Uwo baremera ngo biterwa n’icyo babona akennye, ariko akenshi ngo bakibanda ku nzu.”

Numukobwa Madeleine, umwe mubitabiriye igikorwa cyo gukora isuku ku rwibutso rwa Mugina yabwiye intyoza.com ati ” Igikorwa cy’isuku dukoze kidusigiye ishusho y’uko tuba twaje kwibuka abacu, tuba twaje kuganira nabo, iyo tuhahuriye na bagenzi bacu turishima, niyo dutashye tugenda twumva ko twari kumwe n’abavandimwe bo hirya no hino bigatuma imitima yacu idakomeza gusabagira cyane.”

Imbere mu rwibutso, ahashyinguwe imibiri isaga ibihumbi 50.

Pricille Mukabaranga, ahagarariye Ibuka mu Murenge wa Mugina, agira ati ” Abacu bagomba kuba ahantu hasukuye, ni ibyo tubagomba. Natwe biraturuhura mu mitima yacu. Ni byiza no guhurira aho abacu baruhukiye, tukahaganirira, tukungurana inama n’ibitekerezo.”

Paciphique Murenzi, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi witabiriye iki gikorwa yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka, ko kandi gifasha kuganira no kungurana ibitekerezo kuri byinshi biba bigomba gukorwa mu rwego rwo gukomezanya no guha icyubahiro ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bishwe bazira Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gitifu w’Umurenge wa Mugina aganira n’abitabiriye iki gikorwa.

Kimwe mu bibazo byagarutsweho muri uku kuganira no kungurana ibitekerezo ndetse hagasabwa ko cyashakirwa umuti byihuse, ni ikibazo cyo kuba uru rwibutso nta mazi rufite kandi aho agomba kuva atari kure. Ibi ngo ni inzitizi ikomeye ku bakora isuku cyane ko ngo usanga akenshi abayikora ari abakecuru n’aba Mama batagifite imbaraga zo gukura amazi muri metero zigera hafi mu ijana kandi nabwo ngo ari ukuyasaba.

Urwibutso rwa Mugina rubitse imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi isaga ibihumbi 50. Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 ngo hari indi mibiri yabonetse izashyingurwa mu cyubahiro. Hifujwe kandi ko igikorwa cyo kwibuka abishwe bakajugunywa mu ruzi rw’akanyaru kitari bwigere gikorwa uyu mwaka kizakorwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →