Kamonyi-Rukoma: Babiri baguwe gitumo bakora inzoga z’inkorano zitemewe batabwa muri yombi

Mu rukerera rw’uyu wa mbere tariki 12 Werurwe 2018 mu Murenge wa Rukoma hafashwe abaturage babiri bakoraga inzoga z’inkorano zitemewe. Bafatanywe Litiro zisaga 300 ziramenwa abaturage bahabwa ubutumwa, basabwa kwitandukanya n’abakora ibi bikorwa no kurushaho gutanga amakuru.

Mu Kagari ka Gishyeshye, Umudugudu wa Gahungeri, Umurenge wa Rukoma, Abagabo babiri barimo uwitwa Rubibi Alphonse w’imyaka 62 y’amavuko wafatanywe Litiro 150 z’inzoga yakoraga zitemewe, hamwe na Musoni Pascal wafatamywe Litiro 200 z’izi nzoga zitemewe yakoraga bose baguwe gitumo i saa kumi nimwe z’uyu wa mbere tariki 12 Werurwe 2018 bahita bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga  Nahingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yatangarije intyoza.com ko Ifatwa ry’aba bagabo uko ari babiri bakoraga izi nzoga zitemewe ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Aha ni mugitariro cyazo.

Nkurunziza, avuga ko nyuma yo kugwa gitumo aba bagabo inzoga bakoraga zahise zimenwa mu maso y’abaturage. Ubuyobozi buri kumwe na Polisi ikorera mu Murenge wa Rukoma bahise kandi batanga ubutumwa ku baturage bubakangurira kwirinda no kugendera kure ikorwa ry’inzoga nk’izi zitemewe.

Gitifu Nkurunziza, nkuko yabitangarije intyoza.com ngo nk’ubuyobozi hamwe na Polisi bashima bikomeye ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi aho ngo bamaze kumenya akamaro ko gutanga amakuru afasha mu gukumira no kurwanya ibyaha no gufata abakora ibinyuranije n’amategeko.

Abaturage bahise bakoreshwa inama.

Muri ubu butumwa, abaturage babwiwe ko kwishora muri ibi bikorwa bitemewe bihanwa n’amategeko, ko bishyira ubikora mu gihombo agatakaza amafaranga n’umwanya akora ibintu byangiza ubuzima bw’abantu. Babwiwe kandi ko iyo ubikora afashwe bimuviramo igifungu, ko ubuyobozi butazigera bwihanganira uwo ariwe wese wakora ibinyuranijen’amategeko, bishyira ubuzima bw’umuntu mu kaga nawe ubwe atiretse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →