Umwana w’umuhungu uzwi ku mazina ya Gasore(bamuhimba) yakubitiwe imbere y’abanyeshuri n’umuyobozi w’ikigo. Ashinjwa kwiba amatafari y’ikigo. Gukubitwa k’uyu mwana ngo bisa no kwihanira kandi ikibazo cyari cyashyikirijwe Polisi. Hejuru y’ibi, umubyeyi avuga ko harimo amakimbirane yo mu myaka isaga 10 ishize , amakimbirane aganisha ku ingengabitekerezo ya Jenoside.
Gasore( izina bakunda guhimba uyu mwana) yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu kigo cyitwa Jean de PAPPE riherereye mu Murenge wa Musambira, yakubitiwe imbere y’abanyeshuri mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 9 Werurwe 2018. Inkoni yakubiswe zamuviriyemo gutoroka iwabo ndetse n’ishuri.
Nyina wa Gasore, ubwo yaganiraga n’intyoza.com yagize ati ” Umwana wanjye yakubiswe n’umuyobozi w’ikigo imbere y’abanyeshuri, yaratakambye uko azamuye amaboko bagakubita, yanamuteje abandi barimu baramukubita, kuva icyo gihe umwana ntabwo nzi aho aherereye, ntari mu rugo nta nubwo ari ku ishuri, ndasaba ko uyu muyobozi anshakira umwana.”
Nyina wa Gasore, avuga ko umwana yajijijwe ibice umunani by’amatafari. Agira ati” Ibice umunani by’amatafari nibyo nabonye, umwana ngo yashakaga kubyifashisha yubaka akazu k’inkwavu, umuyobozi w’ikigo( Directrice) yagiye gutanga ikirego kuri Polisi, kubera ko nkorera kwa muganga hegeranye na Polisi barampamagaye nditaba, umwana namujyanyeyo bahamagara umuyobozi w’ikigo araza, umwana baramuhannye, mu gitondo mbere yo kujya ku kazi najyanye ya matafari ku ishuri ndayamwihera kuri uwo munsi wo kuwa gatanu.”
Akomeza agira ati ” Umwana ageze ku ishuri ngo yaramufashe aramukubita imbere y’abandi banyeshuri amukubitisha n’abandi barimu, umwana inkoni ziramuzahaza ngo bamuvuna amaboko, ntumbaze ngo umwana wanjye arihe, ntabwo nzi iyo ari. Nibaza impamvu umwana yahaniwe kuri Polisi bakongera kujya kumukubitira ku ishuri, byatumye umwana ahahamuka, byatumye atorongera kugeza ubu ntabwo nzi aho ari, nagiye kureba Komanda ndamubwira ngo uyu muyobozi anshakire umwana.”
Umuyobozi w’iki kigo utashatse kugira byinshi atangariza umunyamakuru w’intyoza.com ubwo yageraga mu kigo, ntabwo ahakana ko umwana atakubiswe, gusa avuga ko atabyita ku mukubita ko ngo ahubwo bwari uburyo bwo kumuhana, kandi ngo nti yabikoze mu buryo bwo kumwanga ahubwo yabikoze mu buryo bwo kumugayira igikorwa yakoze cyo kwiba.
Umubyeyi wa Gasore, yatangarije intyoza.com ko uyu muyobozi bafitanye amakimbirane yo mu myaka isaga icumi ishize aho ngo yigeze no kumucyurira amagambo aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside ku mwana we wahigaga ubwo ngo yaburaga umwambaro wo kwishuri kumwihanganira ngo ayishake bikamunanira.
Avuga ko icyo gihe yahisemo kujya gutakamba ku murenge. Uyu muyobozi ngo abonye ko amagambo yamubwiye icyo gihe ashobora ku mugeza kure yahisemo kuba ariwe ugurira umwana imyenda yashakaga kumwirukanira bityo ngo kubera n’ubukene umubyeyi yari afite yumva ko birangiye nti yirirwa abikomeza. Ntabwo kandi ngo yumva uburyo umwana we igikorwa yakoze ariwe gusa wibasiwe mu gihe hari undi bagikoranye.
Ubwo intyoza.com yageraga muri iki kigo, umunyamakuru yabisikanye na Polisi ije mu kigo gufasha uyu muyobozi n’uyu mubyeyi gukemura ikibazo ariko ngo batandukanye ntacyo bumvikanye. Gusa ngo uyu muyobozi w’ikigo yababwiye ko agiye kubaza amakuru y’aho umwana aherereye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com