Kamonyi: Abadepite babajijwe impamvu basura abaturage bakabizeza ibikorwa amaso agahera mu kirere

Intumwa za rubanda zatangiye urugendo mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri tariki 13 Werurwe 2018, barasura ibikorwa binyuranye bakaganira n’abaturage. Itsinda ryagiye mu Murenge wa Kayumbu ryabajijwe n’abaturage impamvu baza bakabasura ariko ibyo babijeje amaso agahera mu kirere bategereje.

Itsinda ry’intumwa za rubanda ryagiye mu Murenge wa Kayumbu basura ibikorwa bitandukanye by’amajyambere ariko kandi banaganira n’abaturage. Mu kuganira n’abaturage, izi ntumwa za rubanda zabajijwe impamvu iyo basuye abaturage babizeza ibikorwa runaka bizakorwa ariko ngo abaturage amaso agahera mu kirere babitegereje.

Ndagijimana Theoneste, umwe mu baturage wabajije izi ntumwa za rubanda yagize ati ” Mukunda kuza ino ahangaha cyane, ariko hari byinshi mudusezeranya nti bicemo( nti bikorwe), nk’ubu ngubu tugiye kongera kubatora, nta mazi tugira aha ngaha, turacyavoma amazi yo mu kabande, nibura ibyo mwatwijeje bigere mu kwa munani byarangiye.”

Abaturage babaza ibibazo, basaba inama ku ntumwa za rubanda.

Uyu muturage, ikibazo yakizamuye ashingiye ahanini ku muhanda, amazi n’ umuriro bavuga ko bijejwe n’intumwa za rubanda ubwo zihaheruka muri uyu murenge ariko ngo uyu munsi bakaba ntabyo babona. Mu kuza kw’izi ntumwa za rubanda umwe mu baje yari kumwe n’itsinda ryabijeje ubuvugizi mu kubona ibyo bazibutsaga.

Depite Karenzi Theoneste ari kumwe na mugenzi we Depite Mukandamage Thacienne yasubije ikibazo cy’uyu muturage agira ati ” Iyo tuje hano tukamenya ikibazo, ntabwo ariko giahobora guhita kibonerwa igisubizo, cyane cyane ikibazo gikeneye ingengo y’imari, gikeneye amafaranga.”

Hon. Karenzi Theoneste imbere y’abaturage abaganiriza.

Akomeza agira ati” Ubushobozi bw’Akarere, ubushobozi bw’Igihugu ntabwo ari ubushobozi budashobora gushira, haba hari ibikorwa byinshi bikeneye amafaranga, ibikorwa byinshi byihutirwa, ibintu ntabwo bishobora gukorerwa rimwe, icyangombwa ni uko ikintu kiba cyamenyakanye, kigashyirwa kuri gahunda amafaranga yazaboneka kigakorwa, ibisubizo birahari.”

Izi ntumwa za rubanda, zijeje abaturage ko ibisubizo by’ibibazo bibaza biri mu nzira, ko nk’ikibazo cy’ikigo nderabuzima gikemukana n’umwaka utaha w’ingengo y’imari utangirabmu kwezi kwa karindwi, umuriro nawo ngo amasezerano hagati y’Akarere n’ikigo gishinzwe gutanga umuriro ngo yamaze gusinywa hasigaye ko Akarere kishyura amashanyarazi akaza. Kuba rero ngo bitarakozwe igihe izi ntumwa zihaheruka ngo si uko bitazakorwa ahubwo ngo ni uko haba hari ibindi bikorwa byihutirwa kandi byose bikeneye amafaranga.

Hon. Thacienne Mukandamage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →