Kamonyi: Umusaza w’imyaka 68 yasanzwe mu nzu yishwe

Mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa 13 Werurwe 2018 mu Murenge wa Musambira hishwe umusaza witwa Nemeye Vedaste w’imyaka. 68 y’amavuko. Abakoze iki gikorwa cy’ubwicanyi ntabwo baramenyekana ariko hari umwe ukekwa watawe muri yombi.

Nemeye Vedaste, umusaza w’imyaka 68 y’amavuko yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Werurwe 2018. Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe iwe mu nzu.

Muvunyi Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yahamirije intyoza.com amakuru y’urupfu rw’uyu musaza Nemeye. Yagize ati ” Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyeka bishe Uwitwa “Nemeye Vedaste” wavutse 1950 washakanye na  Kampire Jeanne d’ Aric, uvuka mu Murenge wa  Nyarubaka ariko ntibari bakibana umugore yari yarasubiye iwabo. Bakaba bamwiciye munzu yo mu rugo rwe.”

Gitifu Muvunyi, yatangaje kandi ko umurambo w’uyu musaza bawusanze mu nzu abamo bagasanga yakubiswe ikintu mu gahanga, ari nacyo bikekwa ko bamwicishije.

Urupfu rw’uyu musaza nubwo abamwishe bataramenyekana, hafashwe umuhungu we muto  ukekwa witwa Niyonzima Evaliste wavutse mu 1998 bari bafitanye amakimbirane mu muryango akaba yajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira, umurambo wajyanywe ku bitaro bya Remera-Rukoma nkuko Gitifu Muvunyi yabitangaje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →